Abavandimwe ba Cristiano Ronaldo batangaje ko umupira w’iki gihe wubakiye ku kinyoma

Bashiki ba rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus barimo uwitwa Elma Aveiro na Katia Aveiro bibasiriye abantu batoye Luka Modric akegukana igihembo cya Ballon d’Or aho babise aba Mafia ndetse bavuga ko umupira w’ubu waboze ndetse wubakiye ku kinyoma. Nyuma y’aho Luka Modric yegukanye igihembo cya Ballon d’Or,aba bakobwa babyutse berekana ko batishimiye ibyavuye mu matora ndetse Elma we avuga ko umupira w’ubu waboze kubera ibinyoma by’abawuyobora. Yagize ati “Birababaje gusa iyi niyo si tubamo,yaboze,yuzuye abajura n’amafaranga mabi.Imbaraga z’imana ziruta cyane iyi si yaboze.Imana yafashe igihe cye [Cristiano Ronaldo] ariko ntiyigeze…

SOMA INKURU

Mu Bufaransa imyigaragambyo yasubitse icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bikomoka kuri peteroli

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe, yatangaje ko guverinoma yabaye ihagaritse gahunda yo kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu, igitekerezo cyari cyateje imyigaragambyo imaze iminsi mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu, Minisitiri w’Intebe akaba yanashimangiye ko uburakari bw’abaturage bukwiriye kumvikana ko  ndetse ibiganiro hagati y’impande zombie ari ingenzi. Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo, yatangaje ko amezi atandatu yo gutegereza arubahirizwa ku kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli kimwe n’izamurwa ry’ibiciro by’amashanyarazi na Gaz, no ku mabwiriza yo kugenzura imyotsi y’imodoka. Yagize ati “Abafaransa bambaye ama-jilet y’umuhondo bakunda igihugu…

SOMA INKURU

Minisitiri w’Intebe yagaragaje icyegeranyo ku ikorwa ry’imihanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ukubuza 2018, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ibyagezweho mu kubaka imihanda kugeza mu mwaka wa 2018, aho yemeje ko kugeza ubu mu Rwanda hari imihanda yabutswe yo ku rwego rw’igihugu ireshya na kilometero 2.749 irimo iya kaburimbo ingana na kilometero 1.379 na kilometero 1.370 z’iy’igitaka ariko itunganyije, mu gihe imihanda y’Uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ari kilometero 13.565. Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda…

SOMA INKURU