Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe, yatangaje ko guverinoma yabaye ihagaritse gahunda yo kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu, igitekerezo cyari cyateje imyigaragambyo imaze iminsi mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu, Minisitiri w’Intebe akaba yanashimangiye ko uburakari bw’abaturage bukwiriye kumvikana ko ndetse ibiganiro hagati y’impande zombie ari ingenzi.
Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo, yatangaje ko amezi atandatu yo gutegereza arubahirizwa ku kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli kimwe n’izamurwa ry’ibiciro by’amashanyarazi na Gaz, no ku mabwiriza yo kugenzura imyotsi y’imodoka.
Yagize ati “Abafaransa bambaye ama-jilet y’umuhondo bakunda igihugu cyabo. Dusangiye izo ndangagaciro. Intego nyamukuru y’aka gahe ni ukugira ngo ibintu bisubire ku murongo ariko tugomba kurwanya ikintu cyose cyabangamira ubumwe bw’igihugu cyacu”. Yasabye ko ubugizi bwa nabi n’ibikorwa by’urugomo bimaze iminsi biba bvihita bihagarara.
Minisitiri w’Intebe Philippe yatangaje ko ibiganiro byeruye bizatangira ku wa 15 Ukuboza kugeza kuya 1 Werurwe 2019, haganirwa ku izamurwa ry’imisoro n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari.
Imyigaragambyo yamenyekanye ku izina rya “gilets jaunes” bitewe n’umwambaro w’umuhondo abigaragambya baba bambaye. Itegeko ry’ubufaransa ritegeka ko ugomba kuba uri mu modoka zose muri icyo gihugu. Abantu batatu bamaze gupfa kuva yatangira, ndetse n’ikibumbano kiri kuri Arc de Triomphe cyangijwe ku wa Gatandatu, igikorwa cyamaganiwe kure.
Iyi myigaragambyo yatangiye hamaganwa izamurwa ry’imisoro ya mazutu, ari nayo ikoreshwa cyane n’abafaransa benshi, ugasanga ari yo isoreshwa gake ugereranyije n’ibindi bikomoka kuri peteroli.
Macron yavugaga ko kuzamura iyo misoro bijyanye no kurengera ibidukikije binyuze mu kugabanya imyotsi yoherezwa mu kirere n’abakoresha mazutu, ariko yamaganwa n’abantu bitaruye imijyi, bakoresha cyane imodoka zabo.
Byarenze iyo mpamvu bifata ku burakari bw’abaturage batuye mu byaro bavuga ko basigaye inyuma, kuba igiciro cy’imibereho gisigaye gihanitse kimwe n’abatishimiye gahunda zigamije ubukungu za perezida Macron.
Igiciro cya mazutu ari nayo ikoreshwa cyane mu Bufaransa, cyazamutseho 23% mu mezi 12, ari bwo yahenze cyane kuva mu mwaka w’ 2000.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi byari byazamutse mbere yo gusubira hasi, ariko muri uyu mwaka Guverinoma ya Macron yari yanashyizeho izamuka ry’umusoro ry’ama-cents7.6 kuri litiro ya mazutu, n’ama-cents 3.9 kuri litiro ya lisansi.
Icyemezo cyo gushyiraho irindi zamuka ry’ama-cents 6.5 ku giciro cya mazutu n’ama-cents 2.9 kuri lisansi cyagombaga gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Mutarama 2019, niryo ryabyukije imyigaragambyo.
TETA Sandra