Impunzi 356 z’Abanyarwanda bari muri Congo bagiye koherezwa mu Rwanda

Leta ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko abanyarwanda 356 barimo abahoze muri FDLR 61 bagiye gucyurwa mu Rwanda. Aba bose babaga mu nkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba yarafunzwe. Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350. BBC yatangaje ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake. Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo.…

SOMA INKURU

Haracyari ikibazo cy’indwara zidakira –Minisitiri Dr Ndagijimana

Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ubwo yari mu nama ihurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubwiteganyirize bihuriye mu muryango ECASSA, bigira hamwe uko ubuvuzi bwagera kuri buri wese, yatangaje ko ubwisungane mu kwivuza bugeze kuri 90%, gusa ngo nubwo ibi byose byakozwe, haracyari ikibazo cy’indwara zidakira zigihenze cyane ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuzivuza, byaba ibikoresho n’amafaranga yo kuzivura, yashimangiye ko bisaba imbaraga nyinshi mu kuzirinda no gushaka ubushobozi. Dr Ndagijimana yashimiye abagize ishyirahamwe ECASSA kuba barahisemo iyi kwiha intego igira iti “abantu bose bashobora kugera ku bwishingizi”. Yagize ati “Bimwe mu…

SOMA INKURU