Impunzi 356 z’Abanyarwanda bari muri Congo bagiye koherezwa mu Rwanda


Leta ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko abanyarwanda 356 barimo abahoze muri FDLR 61 bagiye gucyurwa mu Rwanda. Aba bose babaga mu nkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba yarafunzwe.

Impunzi z’abanyarwanda zari Kanyabayonga zigiye gucyurwa

Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350. BBC yatangaje ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake.

Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo. Ariko Congo Kinshasa n’u Rwanda byo bivuga ko umutekano wabo mu Rwanda uhari kandi ko nta kibazo bazagira batashye.

Bamaze kuvanwa mu nkambi bacumbikiwe i Goma mu gihe hategerejwe kubohereza mu Rwanda

Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku yavuze ko Leta ya Congo yafunze iyi nkambi kuko abari bayirimo bafashwa na Loni none ikaba yarahagaritse inkunga yabageneraga. Paluku yakomeje avuga ko ubu aba Banyarwanda bari i Goma mu gihe harimo gushaka uko basubizwa mu Rwanda mu buryo butabangamye. Yavuze ko bagiye kujyanwa ku mupaka w’ u Rwanda na Congo Kinshasa kugira ngo batahe. yagize ati “Byaba ku neza cyangwa ku gahato bagombaga kuva muri iyo nkambi kuko iyo bitaba ibyo twari gukurikiranwaho kudafasha abari mu kaga”.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.