Amakuru atangazwa n’ ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ni urupfu rw’abantu batatu biciwe i Kasai mu mpera z’ icyumweru gishize. Iyicwa ry’aba bantu batatu ryanemejwe n’ imiryango yabo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu. Uko ari batatu biciwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi Ramazani Shadary. Agace ka Kasai biciwemo gakunzwe kumvikanamo ibibazo by’ umutekano muke uterwa n’inyeshyamba zirimo Mai Mai na ADF naru zikomoka muri Uganda. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa biherutse gutangaza ko Ramazani ushyigikiwe na Joseph Kabila wahoze ari…
SOMA INKURUDay: November 22, 2018
Abasaga 1000 nibo batakoze ikizamini cya leta
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1170 batagaragaye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2018. Abataragaraye muri ibi bizamini ni 885 bo mu cyiciro rusange na 315 bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Uturere two Mujyi wa Kigali, Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro nitwo dufite umubare munini w’abatarakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abanyeshuri bigenga aribo usanga badakora cyane ibizamini. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, avuga ko bamwe muri aba banyeshuri batagaragaye mu bizamini byaterwaga n’uko bari barwaye, abandi ngo bari bafitanye…
SOMA INKURU