Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya ruswa muri Afurika bikwiye kuba ibya buri wese by’umwihariko abagore kuko ari bo bazahazwa cyane n’ingaruka zayo, ibi akaba yarabitangaje ejo hashije tariki 31 Ukwakira 2018, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku Burenganzira bw’Abagore igamije guhashya ruswa.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aho ruswa yageze nta mushoramari uhifuza kuko nta nyungu n’umutekano w’amafaranga ye aba ahabona. Yagaragaje kandi ko imunga imitangire ya serivisi nziza, ibikorwa remezo ntibikorwe cyangwa bigakorwa nabi ku buryo ingaruka zigaragara ku bagore n’abana.
Yanavuze ko abagore bakwiriye guhabwa urubuga mu myanya ifatirwamo ibyemezo, kuko byagaragaye ko mu nzego bayoboye badakunze kujenjekera ruswa.
Yahaye umukoro abagore by’umwihariko bagize Inteko zishinga amategeko muri Afurika, kwigaragaza mu kugenzura za Guverinoma no gushyiraho amategeko n’ingamba zigamije guhashya ruswa.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko nyafurika, Jamila Ksiksi Debbech, yavuze ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika mu guha urubuga abagore mu myanya ifata ibyemezo no kurwanya ruswa.
Debbech yavuze ko kurwanya iyo mungu bitakabaye ibya za Leta gusa, ahubwo n’abagore ubwabo bakwiye kubigaragaramo nk’abagirwaho ingaruka nayo.
Ati “Abagore tugomba kugaragaza ubufatanye mu kurwanya iki cyago. Dukeneye inteko zishinga amategeko muri Afurika zikora kandi zigaterwa inkunga n’abanyapolitiki kugira ngo hafatwe ingamba zihamye. Ntabwo Leta n’ibigo byazo zarwanya ruswa zonyine, buri nzego z’abantu zigomba kugibiramo uruhare”.
Urugaga rw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (Pan-African Parliament) rwashyizweho mu 2007 rugamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore kuri uwo mugabane.
Abagize Inteko Nyafurika bategura inama kabiri mu mwaka hagendewe kuri gahunda y’Inteko rusange za PAP, hakitabwa ku nsanganyamtsiko iba yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uwo mwaka ariko bitsa cyane ku ruhare rw’abagore.
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko igihugu kirimo ruswa, ku mwaka ubukungu bwacyo busubira inyuma ku kigero kiri hagati ya 0.5 % na 1% .
Byagaragaye kandi ko buri mwaka miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ziburirwa irengero muri Afurika, mu gihe 43 % by’abaturage bayo bugarijwe n’ubukene.
Igenzura ryakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNDP) mu 2012, ryagaragaje ko 76% by’abagore babajijwe bavuze ko bigeze kwimwa serivisi rusange kubera ruswa.
NIYONZIMA Theogene