Amakarito y’inkingo mu gitondo cy’ejo ku cyumweru ni bwo yatangiye kugezwa ku bigo by’ubuzima mu mpande zose z’igihugu, kiza kw’isonga mu bifite abantu benshi banduye virusi ya corona. Amerika ifite miliyoni 17 n’ibihumbi 600 banduye iyo virusi kandi yahitanye abarenga ibihumbi 316 nk’uko imibare ya kaminuza Johns Hopkins ibigaragaza.
Urukingo rwa Moderna, rwemejwe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti, kugira ngo rukoreshwe mu bihe bikomeye. Mu ntangiriro z’uku kwezi iki kigo cyari cyemeje urukingo rwakoze n’isosiyeti Pfizer.
Jenerali Gustave Perna, ushinzwe ibikorwa byo kugeza inkingo mu bice bitandukanye by’Amerika, kuwa gatandatu yiseguye kuri ba guverineri ba leta zirenga 12, zizabona umubare muto w’inkingo za Pfizer-BioNTech, kuzo bari biteze.
Hagati y’urukingo rwa Pfizer n’urwa Moderna, Perna yavuze ko guverinema yiteze kugeza muri za Leta inkingo miliyoni 20 bitarenze icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa mbere gutaha.
Yavuze ko urukingo rwa Moderna ruzaba rugeze ku bakozi bo mu buvuzi mu rukerera rw’ejo kuwa mbere.
NIYONZIMA Theogene