Ntibikiri ibihuha Nicole uzwi nka Mama Beni muri City Maid yegukanye uwahoze ari umukunzi wa Kirenga wamenyekanye muri Seburikoko

Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ndetse bikanigaragaraza ko Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) ari mu rukundo na Sebera Eric wahoze akundana na Kirenga Saphine nawe ukina muri filime ya Seburikoko, icyakora kuri ubu Nicole yamaze guca amazimwe dore ko yamaze gushyira hanze integuza y’itariki y’ubukwe bwe (Save the date). Iby’urukundo hagati ya Sebera Eric na Nicole byatangiye kujya hanze muri Mata 2018 gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko aba bari bamaranye igihe kinini bakundana. Uyu Sebera Eric muri Nzeri 2015 ubwo Kirenga Saphine bari…

SOMA INKURU

Abifuza kuba abakinnyi ba filime by’umwuga Leta yabazirikanye

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ku bufatanye na Leta ya Koreya y’Epfo, yujuje inyubako izatangirwamo amahugurwa mu gutunganya amajwi n’amashusho ku buryo bugezweho, ikanigisha gukina filimi ku rwego mpuzamahanga. Iyi nyubako iri mu Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro, yatwaye miliyoni ebyiri z’amadolari zatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA). Uyu mushinga witwa “Kigali Innovation Center”, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gucunga imishinga ya Leta muri RDB, Siboniyo Felix, yavuze ko ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’amajwi n’amashusho. Ati “Tuzajya twita ku bintu bigendanye no gutunganya amajwi n’amashusho ya…

SOMA INKURU

Birangiye Amavubi ananiwe gukura amanota atatu muri Guinea mu mukino wo gushaka itike yo kuzerekeza muri Can 2019

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018, nibwo amavubi yari yacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Guinea  aho birangiye itsinzwe ibitego 2-0. Igitego cya mbere cya Guinea cyavuye ku ikosa ryakozwe na myugariro Rwatubyaye arikoreye kabuhariwe Naby Keita maze umusifuzi w’umunyasudani atanga penaliti, igitego cya mbere kiba kigiyemo gitsinzwe na Francois Kamano. Nyuma y’aho bavuye mu karuhuko ku munota wa 71 w’umukino  nibwo ikipe ya  Guinea  yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na rutahizamu Ibrahim Cisse. Ikipe y’amavubi  mu minota y’inyongera yabonye penaliti nyuma y’amakosa yaramaze gukorwa n’umuzamu Keita Ali ategeye Meddie…

SOMA INKURU

Inkuru ibaye impamo birangiye Mushikiwabo Louise atorewe kuyobora OIF

  Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF” mu myaka ine iri imbere. Amatora yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byemerejwemo Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF, byamaze igihe cy’isaha imwe gusa. Abaye uwa kane uyoboye…

SOMA INKURU

Nyina wa Wema Sepetu aravugwaho kumutandukanya n’umukunzi we yitwaje amashanyarazi

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publisher cyatangaje ko ariam Sepetu yari yasuye umukobwa we i Dar es Salaam, Wema Sepetu ntiyari mu rugo ubwo nyina yamusuraga. Rahur umukunzi wa Sepetu yari mu nzu ubwo umubyeyi w’uyu mukinnyi wa filime yahageraga. Bigeze ku isaha ya saa tanu z’ijoro, umuriro w’amashanyarazi mu nzu ya Wema iherereye mu gace ka Mbezi-Salasala waje gushiramo biba ngombwa ko hakenerwa kugurwa undi. Umubyeyi wa Wema yatekereje ko ari kumwe n’umugabo mu nzu, yumva ko ahita agura umuriro. Rahur ntiyigeze abikora, ibintu byatumye uburakari bwa Mariam Sepetu buzamuka.…

SOMA INKURU

Imyaka 9 ayobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Minisitiri Mushikiwabo haribazwa umusimbura natorerwa kuyobora OIF

Uyu munsi kuwa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo mu gihugu cya Armenia hateganyijwe amatora y’Umunyamabanga w’ Umuryango uhuza ibihungu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa Francophonie. Abakandida ni babiri Louise Mushikiwabo n’ umunya- Canada usanzwe awuyobora Michaelle Jean. Umukandida uhabwa amahirwe ni Louise Mushikiwabo umaze imyaka 9 ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu Rwanda. Mbere y’ uko agirwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga yabanje kugirwa Minisitiri w’ Itangazamakuru iyi Minisiteri ivuyeho mu mwaka wa 2009 ahita agirwa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga. Mushikiwabo yasimbuye kuri uyu mwanya Rosemary Museminali wari…

SOMA INKURU

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki 11 Ukwakira 2018, nibwo Depite Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije “Green Party”, yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, akaba yatowe 100%, akaba atorewe uyu mwanya asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane “PPC”. Umuvugizi wungirije watowe  ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL. Depite Habineza yatangaje ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu,…

SOMA INKURU

Perezida Macron yemeje ko ibihugu bigize OIF icyo bikeneye ari ugushyira hamwe

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangizaga inama ya 17 y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa “OIF”, iri kubera Erevan muri Arménie, yatangaje ko buri gihugu mu bigize Francophonie gifite ibyo ibindi byakigiraho, ko igikenewe ari ugushyira hamwe. Perezida Macron yavuze ko ejo hazaza ha Francophonie hadashoboka mu gihe abagore batabigizemo uruhare. Yashimangiye ko kwishyira hamwe kwa Francophonie ari ijwi rikomeye rishobora guhangana n’ibihugu bikomeye byitambika imyanzuro ifatwa, bigaragaza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga. Yagize ati “Nk’urugero u Rwanda, ni…

SOMA INKURU

MINISANTE irizera ko ubushakashatsi bushya kuri SIDA buzagira uruhare runini ku buzima bw’Abaturarwanda

Tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya Ubwandu bwa Virusi itera Sida, ICAP, gikorera muri Kaminuza ya Colombia byatangaje ku mugaragaro ko bagiye gukora ubushakashatsi buzatangira 12 z’uku kwezi k’Ukwakira buzarangira hagati mu mwaka wa 2019 bugaragaje uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze, hamwe na Hepatite B na C. Hatangajwe ko mu mwaka wa 2019 uzasiga imibare mishya y’abaturarwanda bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, izasimbura imibare iheruka igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida muri rusange ari 3%. Ubu bushakashatsi bugamije kwerekana imibare mishya…

SOMA INKURU

Gutanga urwandiko rw’inzira ku mpunzi ni umuhigo u Rwanda rwesheje- Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur

Ubusanzwe impunzi zajyaga mu mahanga zikoresheje urwandiko rw’inzira ruzwi nka “Travel document” rutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, rwabonekaga hashize igihe kinini, kuri ubu bikaba ari ubwa mbere impunzi ziba mu Rwanda zatangiye guhabwa urwandiko rw’inzira ruzemerera kujya mu bihugu byose ku Isi ukuyemo Ibihugu baba baraturutsemo bahunga. Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018, ubwo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc Debonheur, yatangizaga iki gikorwa, akaba yemeje ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje. Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur yatangaje ko kugira ngo impunzi…

SOMA INKURU