Amajyaruguru: Abagabo 156 bafunzwe bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa

Imibare yo mu myaka ibiri ishize iragaragaza ko mu Ntara y’amajyaruguru hari abagabo 156, bamaze gufungwa bazira gutera abana b’abakobwa inda, mu gihe abakobwa bose hamwe batewe inda ari bato bagera ku 2650 . Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kaza ku isonga n’abana b’abakobwa 724 batewe inda bari munsi y’imyaka 18, bagashyira ubukene mu majwi nk’intandaro yo gusambanywa ari bato. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yabwiye RBA ko bafite gahunda yo kubaganya ubukene mu rubyiruko n’ubwo ngo bitazakuraho ibihano by’abatera aba bana inda. Yagize ati “Mu bituma…

SOMA INKURU

Kwitwa indaya byatumye Sheebah amenya uko agomba kwitwara

Ugbliz yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa indaya na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana. Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko mu myaka amaze mu muziki yakuye isomo rikomeye ku buryo yitwara ku rubyiniro, imyambarire ye n’ibindi byinshi bituma abantu batari bacye bavuga ko ari indaya. Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana. Sheebah yavuze…

SOMA INKURU

Masudi Djuma yijeje AS Kigali igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 ku gicamunsi nibwo umutoza Masudi Djuma  abakunzi b’umupira w’amaguru bita ‘Commando’ yerekanywe ku mugaragaro nk’Umutoza mushya wa AS Kigali. ibi byabaye nyuma y’aho tariki 17 Ukwakira 2018 aribwo AS Kigali yari yamaze kwemeza uyu mutoza Djuma nk’Umutoza Mukuru wayo, nyuma yo gutandukana na Eric Nshimiyimana wayitoje kuva mu mwaka wa 2014. Masudi Djuma nyuma yo kwerekanwa  ku mugaragaro yahise yiha inshingano zo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Ati “Ntabwo mfite byinshi byo gutangaza kuko sindahura n’abakinnyi banjye ngo dufatire hamwe ingamba…

SOMA INKURU

Rudeboy yijeje abazitabira ikirori kubashimisha

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, nibwo Rudeboy Paul wahoze muri P-Square  yageze i Kigali ku isaha ya  saa Sita irengaho utunota duke z’ijoro, aherekejwe  n’itsinda ry’abantu bake bamufasha gucuranga no kuririmba, yatangaje ko ahishiye byinshi abazitabira igitaramo agiye gukorera mu Rwanda, ati “Abanyarwanda bitegure umuriro, ni ku nshuro ya kane nje mu Rwanda kandi nizeye kunezeza abazitabira igitaramo cyanjye mu buryo kizabera i Rusoro mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo. Kugeza ubu uri gukurikirana iki gikorwa yatangaje ko hamaze kuza abantu benshi batandukanye bakora umwuga…

SOMA INKURU

Indahiro z’abagize guverinoma nshya irimo impinduka nyinshi zakiriwe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya batandatu n’abandi bayobozi bashya mu nzego zinyuranye, nyuma y’impinduka zabaye  muri Guverinoma kuko ubusanzwe ba Minisitiri bari 20, naho abanyamabanga ba Leta bakaba 11, kuri ubu Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi muri bo abagera kuri 13 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 50%.     Mu barahiye imbere ya Perezida Paul Kagame harimo  Prof Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye…

SOMA INKURU

Uyu munsi umwe mu bari bagize P Square arasesekara muri Kigali

Umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu Rwanda aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe ko bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi  “Intare Conference Arena” kuwa 20 Ukwakira 2018 . Bamwe mu bari gutegura iki gitaramo batangaje ko Rudeboy agera I Kigali kuri uyu wa Gatanu, ndetse nyuma y’aho ari nabwo hazatangazwa uko…

SOMA INKURU

Amaze icyumweru afungiye abakobwa 2 bavukana mu cyumba yise icy’amasengesho

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bumbogo, Uwimana Chantal, yabwiye itangazamakuru ko umuvugabutumwa Dushimimana ari mu bari barafungiwe insengero, gusa ntibamenye ko yafunguye icyumba cy’amasengesho iwe. Uyu muvugabutumwa witwa Dushimimana Theodore utuye mu Kagari ka Musave, mu murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa abakobwa babiri bavukana, yarabakingiranye mu cyumba cye yahinduye icy’amasengesho. Kugeza ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ngo umuto muri bo ari nawe urwaye, yari muri icyo cyumba aziritse nta n’icyo akoza mu kanwa. Amakuru avuga ko abo bakobwa binjiye…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwerekana umukunzi mushya, Diamond yagaragaje ifuhe rikabije

Uyu munsi kuwa kane tariki  18 Ukwakira 2018, nibwo Wema Sepetu yakwirakwije  ku mbuga nkoranyambaga  amafoto amugaragaza asomana byimbitse n’umugabo  bari mu rukundo, aho yanatangaje ko uwo basomana ari umugabo we w’ejo hazaza.   Aya mafoto amaze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ya Wema hamwe  n’uyu mukunzi we binavugwa ko afite inkomoko mu gihugu cy’Uburundi , umuhanzi Diamond wigeze no gukundana na Wema yahise ashyira ubutumwa kuri instagram agaragaza ko afite ishyari ryo kuba uyu mukobwa wigeze kumutwara umutima afite umukunzi mushya Diamond  yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko…

SOMA INKURU

CNLG yizeye ko inzibutso 4 za Jenoside yakorewe abatutsi mu mezi atatu UNESCO izaba yatangiye kuzicunga

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ibisabwa kugira ngo izi nzibutso zemerwe byarangiye ndetse bizeye ko muri Mutarama mu Mwaka wa 2019  UNESCO izaba yatangiye kuzicunga. Izo nzibutso ni urwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, urwa Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe ndetse na Bisesero muri Karongi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko imbogamizi zabayeho zijyanye n’imyumvire ya bamwe muri Unesco, baba bumva ko kuba hari izindi nzibutso za Jenoside zamaze…

SOMA INKURU