Rwatubyaye ukinira Rayon Sports ashobora gukomereza ruhago muri Tanzaniya

  Mu gihe habura iminsi itanu ngo isoko ryo kugura rifungurwe muri Tanzania, Yanga Africans iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona igeze ku munsi wa 12, iri mu biganiro na myugariro w’umunyarwanda Abdul Rwatubyaye w’imyaka 22, iyi kipe ikaba yiteguye kumutangaho ibihumbi 40 by’amadolari angina n’amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi yagoye Yanga mu mikino ine amaze guhangana nayo, ibiri yahuye nayo ari muri APR FC mu mwaka wa 2015 n’ibiri yahuye nayo muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka ari kumwe na Rayon Sports. Ikinyamakuru ‘Mwanaspoti’…

SOMA INKURU

Miss Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda

  Mu muhango wabereye muri Camp Kigali ejo kuya 25 Ukwakira 2018 wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”,  wari watumiwemo abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya n’abandi bayobozi banyuranye. Muri uyu muhango hamuritswe bimwe mu bikorerwa mu Rwanda binyuranye birimo inkweto imyambaro n’ibindi binyuranye byeretswe abayobozi n’abandi bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango. Muri uyu muhango ni ho Miss Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda “Brand Ambassador of Made in Rwanda”. Miss Iradukunda Elsa yahawe izi nshingano…

SOMA INKURU

Bruce Melody na Allion barashinjwa gushishura indirimbo

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzi Bruce Melody yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Allion bise Tuza , Nyuma yuko igiye hanze bamwe batanguwe no kumva ko bayishishuye umuhanzi wo muri Zambia wiitwa T-sean mu ndirimbo ye yise ‘Will you marry me’. Nyuma yuko igiye hanze ba nyiri gushyira hanze iyi ndirimbo birinze kugira icyo babivugaho, gusa kuri uyu munsi umuhanzi T-Sean abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibyo Bruce Melody na Allion bakoze bidakwiye ndetse ko batabanje kumusaba uburenganzira cyangwa ngo abemerere bazakorane indirimbo. Yagize ati “Ntabwo nabyemera Bruce melody na…

SOMA INKURU

Icyo CG Gasana Emmanuel yasabye abo azakorana nabo

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yari amaze imyaka hafi 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda,  agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wayiyoboye kuva mu Ukwakira 2016, CG Gasana yasabye abo bazakorana gushirika ubute bagakorera hamwe kugira ngo bagere ku nshingano zabo zo guteza imbere Intara no kuzamura imibereho myiza y’abayituye Ejo hashize kuwa kane tariki 25 Ukwakira 2018 nyuma yo guherekanya ububasha na Marie Rose Mureshyankwano, CG Gasana Emmanuel yabwiye abo agiye gukorana nabo ko bakwiriye kwirinda ibintu bitandatu birimo ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara,…

SOMA INKURU

Nyuma yo gufungurwa byemejwe ko abayobozi babiri bo muri Nyamagabe beguye ku bushake bwabo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje  ko amakuru y’ubwegure  bw’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco ari ukuri beguye ku miromo yabo, ko Amabaruwa y’ubwegure bwabo bayashyikirije Inama Njyamana y’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 kandi ko bombi bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Abo bombi beguye nyuma y’igihe gito bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta ariko baje kuburana bararekurwa basubizwa mu kazi. Twayituriki Emmanuel weguye ku Bunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka…

SOMA INKURU