Ejo kuwa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 nibwo ingimbi z’Amavubi y’u Rwanda zizahangana n’Ingwe za RDC mu batarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, uyu mukino ukazabera mu Mujyi wa Rubavu, aho aya makipe yombi azaba ahatanira umwanya mu makipe umunani azakina igikombe cya Afurika cy’iki cyiciro, kizabera mu Misiri kuva tariki 8 kugeza kuri 22 Ugushyingo 2019. Muri iyi mikino amakipe ane azagera muri ½ azatsindira itike y’imikino Olempiki izabera mu Buyapani. Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe yatangaje ko byakozwe mu rwego rwo korohereza…
SOMA INKURUDay: October 23, 2018
Yatangaje ko nta bwoba afite bwo guhangana na APR FC hamwe na Rayon Sports
Masudi Djuma wasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe,yabwiye abanyamakuru ko ikipe 2 z’ibigugu mu Rwanda APR FC na Rayon Sports zisimburana mu gutwara ibikombe bya shampiyona andi makipe azitinya kubw’ ibigwi byazo bigatuma ziyatsinda zikegukana ibikombe ubutitsa, ariko yatangaje ko agiye guhangana nazo muri uyu mwaka kugira ngo arebe ko yazitwara igikombe cya shampiyona, kuko yemeje ko adatinya na gato ariya makipe. Masudi yavuze ko impamvu yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari uko yifuza kongera kwerekeza hanze nyuma yo gutandukana na Simba SC, kubera kutumvikana n’umutoza mukuru Masudi yakoresheje…
SOMA INKURUImibiri y’abazize genocide yakorewe abatutsi mu Murenge wa Muhoza imaze imyaka 24 itarashyingurwa mu cyubahiro
Ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagezwagaho Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG”, by’umwaka wa 2017/2018, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’ imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside imaze imyaka 24 itashyingurwa mu cyubahiro iri mu Murenge wa Muhoza. Hakaba habaye kwemeza ko umwaka ushize habayeho gusaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, CNLG n’Akarere ka Musanze, gukora ibishoboka byose imibiri iri mu mva zitandukanye muri uyu murenge igashyingurwa mu cyubahiro mu gihe kitarenze amezi atandatu, ariko ntibyigeze bikorwa. CNLG ivuga ko ikibazo gihari ari ba nyiri abantu badashaka ko iyo mibiri…
SOMA INKURUUwayoboraga BRD Kanyankore urukiko rwemeje ko akurikiranwa afunze
Kanyankole Alexis wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Itsura Amajyambere, BRD ukurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke, icyaha giteganywa mu ngingo ya kane y’itegeko ryo kurwanya ruswa, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30. Mu mpamvu rwashingiyeho rwanzura ko akomeza gufungwa, harimo kuba yaremeye ko yahawe impano na Gahima Abdou zirimo ibikoresho byo kwifashisha mu kugorora umugongo. Indi mpamvu ni uko yemeje inguzanyo y’ishuri rya Good Harvest and Primary School mu gihe abakozi ba BRD bari bagaragaje ko ritayikwiriye. Ibi kandi binajyana n’inguzanyo yemereye…
SOMA INKURU