Uyu munsi umwe mu bari bagize P Square arasesekara muri Kigali

Umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu Rwanda aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe ko bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi  “Intare Conference Arena” kuwa 20 Ukwakira 2018 . Bamwe mu bari gutegura iki gitaramo batangaje ko Rudeboy agera I Kigali kuri uyu wa Gatanu, ndetse nyuma y’aho ari nabwo hazatangazwa uko…

SOMA INKURU

Amaze icyumweru afungiye abakobwa 2 bavukana mu cyumba yise icy’amasengesho

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bumbogo, Uwimana Chantal, yabwiye itangazamakuru ko umuvugabutumwa Dushimimana ari mu bari barafungiwe insengero, gusa ntibamenye ko yafunguye icyumba cy’amasengesho iwe. Uyu muvugabutumwa witwa Dushimimana Theodore utuye mu Kagari ka Musave, mu murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa abakobwa babiri bavukana, yarabakingiranye mu cyumba cye yahinduye icy’amasengesho. Kugeza ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ngo umuto muri bo ari nawe urwaye, yari muri icyo cyumba aziritse nta n’icyo akoza mu kanwa. Amakuru avuga ko abo bakobwa binjiye…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwerekana umukunzi mushya, Diamond yagaragaje ifuhe rikabije

Uyu munsi kuwa kane tariki  18 Ukwakira 2018, nibwo Wema Sepetu yakwirakwije  ku mbuga nkoranyambaga  amafoto amugaragaza asomana byimbitse n’umugabo  bari mu rukundo, aho yanatangaje ko uwo basomana ari umugabo we w’ejo hazaza.   Aya mafoto amaze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ya Wema hamwe  n’uyu mukunzi we binavugwa ko afite inkomoko mu gihugu cy’Uburundi , umuhanzi Diamond wigeze no gukundana na Wema yahise ashyira ubutumwa kuri instagram agaragaza ko afite ishyari ryo kuba uyu mukobwa wigeze kumutwara umutima afite umukunzi mushya Diamond  yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko…

SOMA INKURU