AS Kigali yabonye umutoza mushya


Umutoza Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems. Kuri ubu Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mukuru, aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe ngo asimbure Nshimiyimana Eric.

Masudi Djuma yabaye umutoza mukuru wa AS Kigali

Masudi w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu sports ikipe zo mu Rwanda.

Masudi Djuma yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, atoza Rayon Sports yungirije anayibera Umutoza Mukuru ayihesha ibikombe bibiri mu myaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Simba SC yari afite amazemo umwaka umwe.

 

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.