CNLG yizeye ko inzibutso 4 za Jenoside yakorewe abatutsi mu mezi atatu UNESCO izaba yatangiye kuzicunga


Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ibisabwa kugira ngo izi nzibutso zemerwe byarangiye ndetse bizeye ko muri Mutarama mu Mwaka wa 2019  UNESCO izaba yatangiye kuzicunga. Izo nzibutso ni urwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, urwa Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe ndetse na Bisesero muri Karongi.

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko imbogamizi zabayeho zijyanye n’imyumvire ya bamwe muri Unesco, baba bumva ko kuba hari izindi nzibutso za Jenoside zamaze gushyirwa mu murage w’Isi, byaba imbarutso y’uko dosiye y’inzibutso zo mu Rwanda, yahagarikwa ariko yizeza ko muri 2019 iki kibazo kizaba cyarakemutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana yagize ati “Turacyumvisha Unesco umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’umwihariko w’izo nzibutso kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nicyo cyaha cya mbere cyemewe nyuma y’aho amasezerano mpuzamahanga yo muri 1948 agiriyeho”.

Dr Bizimana yavuze kandi ko kugeza ubu ibisabwa byose kugira ngo izi nzibutso zishyirwe mu murage w’Isi byamaze kuboneka, igisigaye ari ugukosora udukosa duke cyane tukirimo aho biteganyijwe ko muri 2019, zizaba zemewe na UNESCO. Yakomeje agira ati “Ku ruhande rwacu ibisigaye ni ibintu bike turimo tunoza kuko banareba n’imyandikire n’udukosa, amakarita uko akoze nk’urugero urwibutso rwa Gisozi mbere twari twakoze ikarita igaragaza igice kiri munsi y’umuhanda no haruguru yaho. Ariko ibi byose ndumva mu kwezi kwa Mbere bizaba birangiye tubitange ”.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.