Amahirwe y’Amavubi yo kwerekeza muri CAN 2019 yayoyotse


Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019 izabera muri Cameroon, kuko inganyije igitego 1-1 na Guinea mu mukino Kagere Meddie yahushijemo igitego cyari cyabazwe ,ku munota wa nyuma.  Amavubi yatangiye umupira ari ku rwego rwo hejuru ndetse ahererekanya cyane yaje gutsindwa igitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Martinez Jose Kante ku burangare bwa myugariro Ombolenga Fitina watinye kwataka umusore Kamano wa Guinea agatanga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi mbere y’uko umukino utangira

Nubwo Mashami yari yakoze impinduka nyinshi mu ikipe yabanje muri uyu mukino wa 4 wo mu itsinda H,abakinnyi b’Amavubi bagaragaje ko bakomeye ahubwo Babura imikino myinshi yatuma bamenyerana kuko bihariye umupira kuva utangiye kugera urangiye gusa banyuzagamo bagakora udukosa duto duto.

Abakinnyi ba Guinea bishimira itsinzi bakuye mu Rwanda

Guinea yavunikishije Naby Keita, igice cya mbere kigiye kurangira, yatangiye igice cya kabiri iri ku rwego rwo hasi ndetse Amavubi ari kuyirusha ku munota wa 78, Kagere yazamukanye umupira awuhereza neza rutahizamu Tuyisenge Jacques,wateye ishoti rikomeye umunyezamu Keita ntiyabasha kurikuramo,biba bibaye igitego 1-1.

Wari umukino utoroshye

Guinea yizeye itike ya CAN 2019, kuko ifite amanota icumi ku mwanya wa mbere,Côte d’Ivoire ifite amanota 7 ku mwanya wa kabiri mu gihe Centrafrique ifite amanota 4 imbere y’u Rwanda rwa nyuma mu itsinda n’inota 1.

Kunganya kw’Amavubi gutumya amahirwe make yari asigaranye yo kwerekeza muri CAN ayoyoka burundu kuko yasabwaga gutsinda imikino 3 none agize inota rimwe mu mikino 4 amaze gukina.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.