Abatanze serivise nziza kurusha abandi mu ngeri zinyuranye bashimiwe

Igikorwa cyo gushimira ababaye indashyikirwa mu mitangire myiza ya serivisi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018, aho ibigo bya leta, ibyigenga n’abikorera byashyikirijwe ibihembo bya “Service Excellence awards”. Mugisha Emmanuel wari uhagarariye Kalisimbi Events yateguye iki gikorwa, yagaragaje ko iki gihembo cyari gisanzwe cyitwa Smart Awards cyibanda ku bijyanye n’ikoranabuhanga bagahitamo kucyagura bakanagihindurira izina kikajya kuri“Service Excellence awards”. Muri uyu muhango habanje kubaho igikorwa cyo gushimirwa ababaye indashyikirwa mu buryo bwihariye babaha igihembo cyiswe “Special recognition”. Dore ababonye ibihembo byo kuba indashyikirwa mu mitangire…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Mo Ibrahim Foundation, inaganirirwamo iterambere Afurika yifuza

Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye umusangiro w’Inama y’Ubutegetsi bwa Mo Ibrahim Foundation wabereye i Londres mu Bwongereza ku itariki 7 Ukwakira 2018, iyi nama ikaba yahuje abarenga 50, ikaba iganirirwamo ingingo zitandukanye ziganisha ku iterambere Afurika yifuza zirimo amavugurura ari gukorwa muri AU, amasezerano ashyiraho isoko rusange ryayo (AfCFTA) ndetse n’ imibanire n’imikoranire n’indi migabane y’Isi. Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland; abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa…

SOMA INKURU