Bahaye ibihangano byabo agaciro bashyiraho n’amande ku babikoresha batishyuye


Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru, Abahanzi bafashe icyemezo nyuma yo gusanga mu myaka irenga 20 bamaze mu muziki, ibihangano byabo bikoreshwa n’abantu mu nyungu bwite nyamara bo ntihagire icyo bibamarira, abo bahanzi akaba ari Senderi, Munyanshoza Dieudonné, S.Major Robert Kabera na Intore Tuyisenge, bakaba bashyizeho ibiciro ku bazajya bakoresha ibihangano byabo mu bikorwa bibyara inyungu cyangwa mu ruhame nta burenganzira babiherewe.

Abahanzi bafashe icyemezo cyo guha ibihangano byabo agaciro

Intore Tuyisenge usanzwe uhagarariye Ihuriro ry’Abahanzi mu Rwanda, yavuze ko atari itsinda bakoze, ahubwo buri muhanzi ku giti cye nyuma y’ibiganiro bagiranye yasanze yari yaracikanwe. Akaba yemeje ko iki gitekerezo bakigize biturutse ku itegeko ryasohotse muri Kanama rirengera umutungo mu by’ubwenge.

Intore Tuyisenge wamenyekanye cyane mu ndirimbo Unkumbuje u Rwanda nawe ntiyasigaye mu gushyiraho ibiciro by’abakoresha ibihangano bye

Senderi na Munyanshoza bavuga ko ibihangano byabo kugeza kubyo kwibuka nabyo bizajya byishyurwa mu gihe byacuranzwe hatanzwe isoko ku muntu runaka.

Munyanshoza ati “Akarere kagiye kwibuka, mu ngengo y’imari gashyiramo n’amafaranga y’indangururamajwi, uwo kahaye ikiraka agakoresha indirimbo zanjye.” Aho hari ikibazo kuko ibihangano byanjye bigiye gukiza undi muntu batanantumiye. Niba muzishyizemo atari umuntu bahaye ikiraka nta kibazo”.

Munyanshoza uzwi nka Mibilizi nawe wamaganye abakirira ku bihangano bye we nta nyungu akuyemo

Gusa Senderi we akaba yatangaje ko hari umwihariko w’indirimbo atazishyuza harimo iyo yahimbiye Rayon Sports, APR FC, Etincelles n’iy’Agaciro yakoze nk’impano yatanze hafungurwa iki kigega.

Ibiciro byashyizweho

Utugari, Imirenge n’Uturere bazajya bishyura amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50, 000) Frw ku munsi, mu gihe bashaka gukoresha igihangano cy’umwe muri aba na 1,000, 000 Frw mu gihe bashaka gusinyana amasezerano y’umwaka.

Intara n’Umujyi wa Kigali, Ibigo bya leta, Minisiteri, Abikorera na Diaspora bishyure amafaranga ibihumbi Magana abiri (200,000) Frw ku munsi na miliyoni ebyiri (2,000, 000) Frw ku masezerano y’umwaka wose.

Abakora umwuga wo kugurisha imiziki na filime bazwi nka ba DJ haba abo ku muhanda cyangwa muri studio, basabwe amafaranga mirongo itanu (50) Frw ku munsi cyangwa se bakishyura ibihumbi cumin a bitanu (15, 000) Frw y’umwaka wose.

Ariko abakoresha ibihangano bya bariya bahanzi batangajwe hejuru, bumva ibi bihangano muri telefoni, gucuranga mu ngo cyangwa kuri radiyo na televiziyo bo ntabwo bazishyuzwa.

Aba bahanzi barimo Senderi, Munyanshoza Dieudonné, S.Major Robert Kabera na Intore Tuyisenge, banashyizeho komisiyo k’umuntu uzajya atanga amakuru y’ahantu hakoreshejwe ibihangano byabo batabizi, akazajya ahabwa 20% ku mafaranga y’amande azajya acibwa uwabikoze.

Senderi nawe ari mu bafashe iya mbere mu guha agaciro ibihangano byabo

Aba bahanzi uko ari bane bakaba bashimangiye ko bunguranye ibitekerezo bagasanga ari ngombwa ko buri umwe muri bo yatangira kungukirwa n’ibihangano bye.

Aba bahanzi bakaba baburiye abatanga amasoko ya leta n’abandi bikorera ko bagomba kwitondera iri tegeko, bakamenya uwo barihaye ko bafitanye amasezerano kuko nibajya mu nkiko bazarega uwari wateguye igikorwa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.