Nyuma yo kwifuriza Diamond isabukuru nziza Shaddy Boo yongeye kwibasirwa bikomeye


Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse,  Umunyamidelikazi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yongeye kwibasirwa n’abatari bake nyuma yo kwandika igiswayire gikaze yifuriza Diamond Platnmuz isabukuru nziza.

Nyuma yo kwifuriza Diamond isabukuru nziza akoresheje igiswayile Shaddy Boo yongeye kwibasirwa

Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram uyu munyamideri uherutse gutangaza ko atazi igisawayire neza yatunguranye yandika amagambo akomeye mu rurimi rw’igiswayiri agita ati “Leo ni sku yako ya kuzaliwa, nakutakia kheri, maisha marefu na baraka tele, mwenyezimungu akuepushe kila lenye shari akuepushe husda za walimwengu akusimamie katika maendeleo yako,   mziki wako na kizazi chako InshaAllah.”…… Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati (Uyu munsi ni umunsi wavukiyeho, ndakwifuriza ibyiza, kuramba, n’imigisha myinshi. Nyagasani akurinde ikibi cyose, agushyigikire mu iterambere ryawe, umuziki wawe, n’urubyaro rwawe.)

Benshi mu bantu bamukurikira bo muri Tanzaniya bahise batangira gutanga ibitekerezo kuri aya magambo y’ Igiswayire ya Shaddy Boo. Ibyinshi byari ibyiganjemo ku museka ku bw’amakosa make y’imyandikire, abandi bamwamaganira kure bavuga ko ibyo bintu atabasha kubyiyandikira.

Umwe yagize ati: “sintekerezaho ko iki giswahili ari wowe wakiyandikiye Shaddy Boo.” Undi ati “kuva ryari uzi kuvuga igiswahili? Babikwandikiye.” Hari n’abatatinye kuvuga ko aya magambo yanditswe na Diamond ku giti cye, kuko Shaddy Boo atabasha kuyiyandikira.

Ati: “Turagushimira ko yahaye umuvandimwe wacu ijambo ry’ibanga ryawe kuko iyi nyandiko ni iye pe.” Undi ati: “Diamond Platnumz ndabizi neza uyu mukono ni uwawe.”

Mu minsi mike ishize ubwo Shaddy Boo yari yagiye muri Tanzaniya aho yari yitabiriye irushanwa rya kubyina ryiswe Biko Jibebe, nabwo yabaye iciro ry’imigani nyuma y’ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru, hagakwirakwizwa amashusho amugaragaza arya indimi ubwo yasubizaga mu rurimi rw’icyongereza.

 

IHIRWE Chiss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.