Salome Nyirarukundo yaciye agahigo mu bakoresheje igihe gito muri marato i Montreal


Umunyarwandakazi  Nyirarukundo salome Umukinnyi w’imikino ngororamubiri, yaraye yitwaye neza i Montreal mu gihugu cya Canada, yegukana irushanwa rya marato ryahabereye kuri iki cyumweru ikaba yari yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 11000 bakomoka mu bihugu 61 binyuranye byo ku isi, akaba ari naho Salome Nyirarukundo yitwaye neza cyane mu gice cy’abagore, asoza ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota makumyabiri n’umunani n’amasegonda abiri (2H28’2″), yahise yegukana igihembo kingana na Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda .

Nyirarukundo Salomo

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yahise aca agahigo muri iri rushanwa kuko nta w’undi mukinnyi wari warakoresheje ibihe bito muri Marato ya Montreal muri Canada.

Mu Bagore nyuma ya Salome Nyirarukundo haje n’umunyakenya Joan Kigen yarushije iminota 3 n’amasegonda 24, naho umukobwa witwa Emebet Anteneh ukomoka muri Ethiopia aza ku mwanya wa 3 akoresheje amasaha 2 iminota 43 n’amasegonda 24, bivuga ko yarushijwe na Salome iminota irenga 14.

Mu Bagabo umukinnyi w’umunyakenya witwa Ezekiel Mutai w’imyaka 25 ni we waje ku mwanya wa mbere, nawe aciye agahigo muri iri rushanwa, kuko yabaye u wa mbere akoresheje (2H11’05), nawe yahawe igihembo cya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yari aherutse kuza ku mwanya wa 5 i Madrid muri Espagne, umunyakenya Wycliffe Biwott yaje inyuma ya Ezekiel ho amasegonda 33, bakurirwa n’umunyarwanda witwa Jean Marie Vianney Uwajeneza.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.