Minisitiri Mutimura yasanganiwe n’ibibazo by’ingutu biri mu burezi i Nyamasheke

Minisitiri Dr Mutimura Eugene yagiye mu Karere ka Nyamasheke abanza kuzenguruka muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma abwira TV/Radio One ko yahasanze ibibazo byinshi kandi birimo iby’ingutu harimo kuba muri aka karere abana baho bakunze gukererwa ishuri ndetse abandi bakarivamo, yanatangaje ko yanahasanze ikibazo cy’abarimu badashoboye aho usanga umwarimu wigisha isomo ariko yagera hagati agasanga hari bimwe mu bice bigize iryo somo (Chapitre) atumva neza akajya gushaka undi mwarimu urimwigishiriza. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe uburezi muri aka Karere ka Nyamasheke bavuga ko impamvu zitera abana gukererwa cyane…

SOMA INKURU

Abakozi ba Bishop Rugagi baramushinja ubwambuzi

Mu gihe inkuru ikomeje kuvugwa muruhando rw’iyobokamana mu Rwanda ariyo kuba Bishop Rugagi Innocent agiye ari mu mishinga yo kugura indege ye bwite, Kuri T7 y’itorero uyu mukozi w’Imana ashumbye induru ni yose mubakozi basaga 13 bavuga ko ari abanyamakuru b’iyi Television ya Bishop Rugagi Innocent  bemeza ko bamaze amezi umunani badahembwa. Bamwe muri bo batangiranye n’iyi televiziyo mu mwaka wa 2017 mu kwezi k’Ukwakira 2017, bakora imirimo itandukanye, irimo ibiganiro, gufata amashusho n’ibindi. Bafite amakarita y’akazi agaragaza imirimo bakora bamwe bakanagira ibindi byangombwa bigaragaza ko ari abakozi b’iyi televiziyo…

SOMA INKURU

Mu rugo rw’umuturage mu Karere ka Rubavu habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Nyirabigogo mu Murenge wa Kanzenze, mu Karere ka Rubavu, habonetse imibiri umunani y’Abatutsi bishwe muri jenoside  mu 1994. Iyo mibiri yabonetse ubwo abakozi baviduraga ubwiherero mu rugo rw’umuturage witwa Hakomerimana Jean Baptiste.  Mu gihe cya jenoside urwo rugo rwari urwa Bizimana Boniface. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzeze, Nyiransengiyumva Monique, yabwiye Radio Rwanda, ko iyi mibiri yabonetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Yagize ati “Imibiri imaze kuboneka yose hamwe ni umunani yari hamwe muri icyo cyobo cy’ubwiherero. Bakimara kuyibona umuturage nyir’urugo…

SOMA INKURU

Salome Nyirarukundo yaciye agahigo mu bakoresheje igihe gito muri marato i Montreal

Umunyarwandakazi  Nyirarukundo salome Umukinnyi w’imikino ngororamubiri, yaraye yitwaye neza i Montreal mu gihugu cya Canada, yegukana irushanwa rya marato ryahabereye kuri iki cyumweru ikaba yari yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 11000 bakomoka mu bihugu 61 binyuranye byo ku isi, akaba ari naho Salome Nyirarukundo yitwaye neza cyane mu gice cy’abagore, asoza ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota makumyabiri n’umunani n’amasegonda abiri (2H28’2″), yahise yegukana igihembo kingana na Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda . Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yahise aca agahigo muri iri rushanwa kuko nta w’undi mukinnyi wari warakoresheje ibihe…

SOMA INKURU

Kutamenya kubungabunga ibidukikije, intandaro y’akaga kabagwiririye

Ni mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rwankuba, Akagali ka Rubazo n’aka Gatsata, Ahabaye ibiza bidasanzwe, aho hapfuye  abantu  27 muri uyu mwaka, abantu 455 bava  mu byabo, nyuma y’ibiza byabaye tariki 6 Gicurasi 2018, bigatera ibibazo binyuranye. Kugeza ubu abaturage bari batuye ahatwawe n’ibiza  batangarije umuringanews.com ko iyo bamenya ku buryo bwimbitse ingaruka z’ibiza baba barabyirinze mbere bitarabatwarira abantu n’ibyabo, babungabunga ibidukikije.   Umuryango wa Habineza Karoli na Yamfashije Marcelline babyaye gatatu, utuye mu Mudugu wa Runyinya, Akagali ka Rubazo, ahibasiwe n’ibiza, nawo ishyano ryakuruwe n’ibiza ntiryabasize,  kugeza…

SOMA INKURU