Perezida Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Interineti

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018, ubwo Perezida Paul Kagame yitabiriraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti, i New York,  yateguwe na komisiyo afatanya kuyobora na Carlos Slim, yatangiye aha ikaze abakomiseri bashya muri iyi komisiyo, avuga ko umusanzu wabo uzaba ingirakamaro ku bikorwa byayo. Perezida Kagame yagize ati “Ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe. Kugira ngo tubyaze umusaruro udushya tuzanwa n’Ikoranabuhanga tugomba no gutekereza ku bigenga”. Ku bijyanye n’abakoresha ikoranabuhanga imibare…

SOMA INKURU

Imbere y’abafana bayo Enyimba FC yasezereye Rayon Sports iyinyagiye ibitego bitanu

Enyimba FC yo muri Nigeria yanyagiye ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda ibitego bitanu kuri kimwe mu mukino wo kwishyura muri ¼ cya CAF Confederations Cup, bituma urugendo rwa Rayon Sports muri aya marushanwa rurangirira hano. Umukino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa 16 Nzeri wari warangiye ari ubusa ku busa, Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium kuri uyu wa 23 Nzeri 2018, gusa iyi kipe ya Rayon Sports ntibyayihiriye kuko ku munota wa…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka itandatu akubise umunyarwanda, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Koffi Olomide ubusanzwe witwa Christopher Agepa Mumba, yagombaga kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Lusaka kuri uyu wa Gatanu, ariko ntiyigeze ahagaragara ari naho umucamanza yahereye atanga urupapuro rwo kumuta muri yombi. Uru rukiko rwo muri Zambia rukaba rwaratanze impapuro zo guta muri yombi umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, ushinjwa gukubita umufotozi w’umunyarwanda. Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje,  Mu kwezi gushize nibwo Koffi Olomide yamaze icyumweru muri Zambia akora ibitaramo mu bice bitandukanye, ubwo ubutabera bwamenyaga ko uyu muhanzi ari mu gihugu, bwamwandikiye urupapuro rumusaba kwitaba…

SOMA INKURU

Sibomana Jean Bosco “Dr Scientific” umuhanzi uhishiye byinshi abaturarwanda

Ejo hashize kuwa gatandatu tariki 22 Nzeli 2018, nibwo umuringanews.com waganiriye n’ umuhanzi witwa Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi Doctor scientific,  adutangariza ibyo amaze kugeraho  ndetse n’ibyo ahishiye abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba muzika nyarwanda cyane ko Iby’ubuhanzi abikora abikunze aho  yatangiye ahimba indirimbo gakondo akazijyana muri studio bigera n’aho atangira guhimba izifite injyana ya reggae, zuke, RnB cyangwa se afrobeat. Uyu muhanzi ufite imyaka 38 yarashatse,  afite abana batandatu(6) abahungu batanu (5) n’umukobwa umwe (1), akaba atuye mu Murenge wa Jabana, Akagali ka   Bweramvura, Umudugudu wa  Gitega ,…

SOMA INKURU

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu iperereza ku cyishe amafi yo mu mugezi wa Mukungwa

  Dr Gérardine Mukeshimana Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bari gukora iperereza ku kibazo cy’amafi yo mu bwoko bw’Inkwekwe n’Inshonzi yagaragaye apfuye kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byaragaragaye ko nta yandi mafi yapfuye yari akigaragara muri uyu mugezi. Bivugwa ko ku wa Gatanu abaturage bazindukiye mu kazi nk’uko bisanzwe bagatungurwa no kubona amafi menshi areremba hejuru y’amazi ariko yapfuye.…

SOMA INKURU