Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli -Safi Madiba


Umuhanzi nyarwanda Safi Madiba wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urbon Boys nyuma akaza gutandukana n’iryo tsinda ubu akaba asigaye akora muzika ku giti cye, yatangaje ko impamvu yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo y’indirimbo ye (Igifungo)  ari uko ari umukobwa mwiza kandi nawe asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli. Yagize ati “Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli.”

Amwe mu mashusho Safi yakoresheje mu ndirimbo ye Igifungo

Indirimbo Igifungo Safi Madiba yatangaje ko ikubiyemo inkuru mpamo y’urukundo rwa Safi n’umugore we Niyonizera Judith, ari na we yakoresheje muri ayo mashusho.

Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zigize alubumu ya mbere ya Safi, ikazaba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 15 na 20, ikazarangira mu mpera zumwaka wa 2019, ari nabwo hazaba igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro.

Safi Madiba umaze umwaka akora muzika ku giti cye avuga ko yishimira uburyo abanyarwanda bakomeje kumwereka urukundo binyuze mu gukunda ibihangano bye no kumugira inama aho atakoze neza.

Amwe mu mashusho Safi yakoresheje mu ndirimbo ye Igifungo

Ejo hashize kuwa Gatanu, akaba aribwo Safi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye (Igifungo) ikubiyemo inkuru mpamo y’urukundo rwe n’umugore we Niyonizera Judith, ari na we yakoresheje muri ayo mashusho, babanye mu buryo bwemewe mu mwaka wa 2017

 

Teta  Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.