PS Imberakuri ya Mukabunani yihakanye ku mugaragaro itangazo rya Maitre Ntaganda

Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwitandukanya n’itangazo Ntaganda aherutse gusohora avuga ko Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ashyirwaho iterabwoba, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Mukabunani Christine yavuze ko Maitre Ntaganda Bernard wiyitirira iri shyaka, politiki yo mu Rwanda yamunaniye akaba asigaye avuga nk’uwavangiwe mu mutwe. Mukabunani yabwiye abanyamakuru ko ishyaka rye ryitandukanyije n’itangazo rya Maitre   Ntaganda ndetse ko atarivugira kandi atakiri umunyamuryango waryo. Mukabunani yemera ko ishyaka ayoboye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, icyakora ngo umurongo waryo ni ukunenga ibitagenda neza ariko mu buryo…

SOMA INKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku miryango yaburiye ababo mu mpanuka yabereye Tanzania

Abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yihanganishije imiryango yaburiye abayo basaga 100  mu mpanuka y’ubwato buzwi ku izina rya MV Nyerere bwarohamye ejo hashize tariki 20 Nzeli 2018, ubwo bwavaga ku kirwa cya Ukora bugana ku kirwa cya Bugorora i Mwanza. Yagize ati “Nihanganishije imiryango n’inshuti bagize ibyago mu mpanuka y’ubwato muri Victoria. Twifatanyije namwe. Turashimira byimazeyo abagerageje kurokora abagihumeka”. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ukerewe, John Mongella yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’abantu benshi ndetse n’imizigo ubwato bwari butwaye, n’kuko The Citizen yabitangaje ngo bwari butwaye…

SOMA INKURU

Byarangiye Umuraperi Fireman yisanze Iwawa

Umuraperi nyarwanda wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki, Fireman yagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo Korekwa na Mugo (Heroine), ikiyobyabwenge gikomeje guca ibintu mu rubyiruko kibandagaza. Ubuyobozi bw ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko uyu musore agiye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyangwa Mugo. Uyu muraperi Fireman yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018, gusa bidatinze icyo gihe yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze muri gereza yo kwa Kabuga. Fireman icyo gihe akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze…

SOMA INKURU