Nyuma yo kurasira abantu mu kabari, urubanza rwe rwongeye gusubikwa


 

Umusirikare Pte Ngendahimana Bosco ashinjwa ko ku wa 10 Kanama 2018, yarashe abaturage mu Kagari ka Byahi mu Umurenge wa Rubavu, mu kabari ka Mugwaneza Christine, bikaba byari byakomotse ku gutongana n’abo bari kumwe, ajya mu kigo cyabo hafi y’umupaka wa RDC, akagarukana imbunda arabarasa, urubanza rwe rukaba rwasubitswe ku nshuro ya kabiri bitewe nuko leta y’u Rwanda ititabye no ku busabe bw’uregwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo urubanza rwasubukuwe kuko ruheruka gusubikwa muri Kanama, rukaba rubera ahabereye icyaha ruyobowe n’urukiko rwa Gisirikare. Pte Ngendahimana yasabye ko urubanza rwasubikwa kuko atarabona umwunganizi. Yabisabye muri aya magambo “Siniteguye kuburana kuko umuryango wanjye wemeye kunshakira umwunganizi ariko nta bushobozi, hakaba hari isambu bagiye kugurisha kandi ntirabona uyigura. Mumfashije mukigizayo nk’amezi abiri byamfasha”.

Hakizimana Vincent umwe mu barashwe n’uriya musirikare agacika ukuguru

Abarashwe akaba ari Hakizimana Vincent wavanyemo gucika ukuguru, Benimana waguye mu bitaro bya Gisenyi na Nzabahimana Theoneste ukirwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Hakizimana warashwe nuyu musirikare yavuze ko nawe atarabona umwunganizi biturutse ku bushobozi buke ati “Njyewe na mugenzi wanjye ukiri mu bitaro ntabwo turabasha kubona umwunganizi bitewe nuko nta bushobozi dufite kuko tukirimo kwivuza”.

Me Musabwa Frederic uburanira abana ba Benimana we witabye Imana, nawe yasabye ko urubanza rwasubikwa kubera ko Leta y’u Rwanda yahamagajwe ikaba itabonetse.

Yavuze ko itegeko ribaha uburenganzira bwo gusaba leta indishyi kuko umusirikare wabarashe ari umukozi wa leta, avuga ko nubwo bazi ko izahakana ko atari yo yamutumye, itazahakana ko ari umusirikare wayo.

Yakomeje agira ati “Nta musirikare ugira imbunda,  nta musirikare ugira impuzankano byose ni ibya leta kandi yarasanye ari mu kazi, ibindi ni iby’abacamanza”.

Abaturage bari baje kwiyumvira urubanza rw’uyu musirikare nubwo rwarangiye rusubitswe

Inteko y’abacamanza yari iyobowe na Major Gerard Muhigirwa yemeje ko uru rubanza rwongera rugasubikwa, rukazakomeza kuya 7 Ugushyingo 2018, ibi bikaba byemejwe nyuma y’aho impande zombi yaba uruhande rw’abarega ndetse n’uregwa bose bifuzaga ko rusubikwa kuko buri ruhande rwari rufite impamvu.

 

Ubwanditsi

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.