Abari impunzi z’abanyarwanda bakomeje gutahuka


Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda benshi bari impunzi, hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi yarangiranye n’iya 31 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kuza abasaga 2400, abenshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko hari n’abandi bagenda baza bava nka za CongoBrazzaville”.

Impunzi z’abanyarwanda zikomeje gutahuka

Rwahama yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora, kandi rukomeje kwakira abatahuka. Avuga ko kugeza ubu u Rwanda rutazi umubare nyirizina w’abaturage barwo bari mu buhunzi.

Ati “Biragoye kubamenya kuko ubundi imibare tugenderaho ni iyo duhabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,  na ryo rimwe na rimwe rijya rivuga ko ritizeye iyo mibare kuko riyihabwa n’ibyo bihugu. Hari ibishobora gutanga imibare nyayo hakaba n’ibishobora gutanga itariyo kubera impamvu zitandukanye”.

Ku bitanga imibare itizewe, Rwahama atanga urugero nko muri Congo Kinshasa “bavuga ko bafite impunzi zirenga ibihumbi 240 kandi mu by’ukuri urebye niho twakiriye umubare munini w’abatahuka; bakanongeraho ko hari aho batagera, mu mashyamba badashobora kumenya ngo umubare ungana utya.”

Nubwo hatazwi umubare w’impunzi z’Abanyarwanda, avuga ko uko baba bangana kose, bafite uburenganzira ku gihugu cyabo, nta n’igitutu kibashyirwaho ngo batahe.

Rwahama avuga ko ikibanze ari uburyo ibihugu barimo bibafashe, ku buryo bashobora no kugumayo ariko batitwa impunzi kandi mu Rwanda ari amahoro.

Ati “Umuntu ashobora kubaka igihugu atari no mu gihugu, ashobora gukora ibindi bikorwa, ugashora imari mu gihugu cyawe ariko ukorera mu kindi gihugu, ibyo ni ibisanzwe ariko bakikuraho icyo cyasha cyo kwitwa impunzi; waba impunzi by’amaburakindi.”

MIDIMAR ivuga ko ibihugu birebwa no gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’Abanyarwanda bitagendera ku muvuduko umwe.

Muri Gicurasi 2017, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye abadepite ko kudataha kw’impunzi z’Abanyarwanda bishingiye ku makuru atari yo ya zimwe mu mpunzi ariko ko hari n’ibihugu bibigiramo uruhare.

Yagize ati “Ikibazo cyo guhagarika sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda n’ibihugu bitubahiriza kohereza impunzi zifuza gutaha, icya mbere ni uko ibibazo byose bijyanye n’impunzi birimo politiki ndende.”

“Uko tuba twabiteguye mu masezerano mpuzamahanga ya HCR, mu masezerano tugirana n’ibyo bihugu bituyemo impunzi tuvugishije ukuri usanga abasanzwe bareberera impunzi na bo akenshi bataba bashaka guhita bazirekura.”

Muri Mutarama 2018 umwanzuro w’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi utangiye gushyirwa mu bikorwa, Uganda yatangaje ko izo ifite zitazakurirwaho iyo sitati, kuko ifite 18000 ndetse zikomeje kwiyongera, ahubwo ngo yatangiye kureba uburyo bamwe bazahabwa ubwenegihugu.

 

HAGENGIMANA  Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.