Akomeje umushinga we wa Album nshya nyuma yo gutandukana n’itsinda yakoreyemo amateka

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi bari gukora cyane, uyu ugaragaza umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru mu muziki mu minsi ishize yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya yise “BACK TO LIFE ” iyi ateganya kumurika mu mpera z’umwaka utaha bigenze neza, kuri ubu ageze ku ndirimbo ya karindwi muri makumyabiri zizaba zigize iyi Album. Nyuma y’igihe uyu muhanzi ari gukora kuri iyi Album ye nshya arinayo ya mbere azaba yikoranye nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi ariyo…

SOMA INKURU

Umwuzure ukomeje guca ibintu muri Nigeria

Ubuyobozi bw’igihugu cya Nigeria bwatangaje ko cyugarijwe n’ibiza, kugira ngo muri leta 12 umwuzure wageze, hoherezwe abasirikare n’ubundi bufasha dore ko abantu barenga 100 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Iyi mvura imaze ibyumweru bibiri igwa ikaba yatumye imigezi ibiri iherereye mu burengerazuba bw’igihugu yuzura ikarenga inkombe, hanyuma igasendera mu mijyi itandukanye. Mu mpera z’iki cyumweru, ikigo gishinzwe amazi cyatangaje ko imigezi ya Benue na Niger ishaka kugera aho mu 2012 yageze ikica abasaga 350 ikangiza n’ibindi bikorwa remezo. Mu mujyi wa Lagos utuwe…

SOMA INKURU

Nyuma yo kurasira abantu mu kabari, urubanza rwe rwongeye gusubikwa

  Umusirikare Pte Ngendahimana Bosco ashinjwa ko ku wa 10 Kanama 2018, yarashe abaturage mu Kagari ka Byahi mu Umurenge wa Rubavu, mu kabari ka Mugwaneza Christine, bikaba byari byakomotse ku gutongana n’abo bari kumwe, ajya mu kigo cyabo hafi y’umupaka wa RDC, akagarukana imbunda arabarasa, urubanza rwe rukaba rwasubitswe ku nshuro ya kabiri bitewe nuko leta y’u Rwanda ititabye no ku busabe bw’uregwa. Kuri uyu wa Mbere nibwo urubanza rwasubukuwe kuko ruheruka gusubikwa muri Kanama, rukaba rubera ahabereye icyaha ruyobowe n’urukiko rwa Gisirikare. Pte Ngendahimana yasabye ko urubanza rwasubikwa…

SOMA INKURU

Abari impunzi z’abanyarwanda bakomeje gutahuka

Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda benshi bari impunzi, hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi yarangiranye n’iya 31 Ukuboza 2017. Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kuza abasaga 2400, abenshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko hari n’abandi bagenda baza bava nka za CongoBrazzaville”. Rwahama yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora, kandi rukomeje kwakira abatahuka. Avuga ko kugeza ubu u Rwanda rutazi…

SOMA INKURU

Abafite ubumuga mu itorero ryitezweho byinshi

Ejo hashize ku cyumweru tariki 16 Nzeli 2018,  hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’abafite ubumuga 612 baturutse mu gihugu hose bagiye gutozwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, Ryatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ryitezweho umusaruro mwiza kuko ari iriba ry’ubwenge.   Iri torero ry’abafite ubumuga ribaye ku nshuro ya kabiri, irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010 bakaba bari bahawe izina “Indashyikirwa”. Bamporiki yagize ati “Itorero ni iriba ry’ubwenge, mukwiye gukomeza kuba indashyikirwa kuko ibintu mukora mu buzima bwanyu bwa buri munsi ku…

SOMA INKURU