Byarangiye Rayon Sports inganyirije iwayo


Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane maze ubwo yari isatiriye mu masegonda 100 abanza y’umukino, umupira wahinduwe na Djabel, Muhire Kevin ashyiraho umutwe ujya ku ruhande, byari nyuma y’akazi keza ku mupira wabanje kuzamukanwa na Caleb, mbere y’uko Nyandwi Saddam awuha Manishimwe Djabel.

Rayon Sports yananiwe gutsinda Enyimba FC birangira banganyije

Hashize iminota 20 bakina, Rayon Sports yongeye gusatira bikomeye ibura igitego ku mupira Muhire Kevin yahaye Djabel ateye mu izamu Oladuntoye awushyira muri koruneri, mbere y’uko Muhire Kevin ahusha igitego ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu.

Iminota itanu ibanza y’igice cya kabiri yabaye myiza kuri Enyimba FC bahushije igitego kuri Ibrahim Mustapha wateye umupira ugarurwa na Abouba Bashunga usanga Sunday wawusubije mu izamu ujya hejuru cyane mu gihe kandi uyu rutahizamu muremure yongeye guhusha ubundi buryo bwiza ku mupira yari acomekewe ateye umupira ujya hanze, hari mbere y’uko Donkor Prosper agerageza ishoti ku ruhande rwa Rayon Sports, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu, yatewe ariko ntacyo byatanze.

 

Rayon Sports mbere y’umukino wayihuje na Enyimba

 

Enyimba FC  mbere yo gucakirana na Rayon Sports aho baguye miswi

Bidatinze, aba banya-Nigeria bongeye kubona ubundi buryo bubiri Osadiaye ateye Coup-franc umupira ushyirwa muri koruneri na Abouba Bashunga, Udo Utin ateye ishoti umupira ujya hanze ndetse na Ibrahim Mustapha yongeye kugerageza irindi shoti umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Abouba nabwo hari mbere y’uko Caleb ahusha ikindi gitego abangamiwe na Eneamena washyize umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Impinduka za mbere ku ruhande rwa Rayon Sports zabaye habura iminota 25 ngo umukino urangire ubwo Nyandwi Saddam yasimburwaga na Mugisha Gilbert. Rayon Sports yakomeje gusatira ibona uburyo bwiza ku ishoti yatewe na Rutanga Eric, umunyezamu Afelokhai ashyira umupiramuri koruneri.

Uyu munyezamu yagarutsweho na benshi bari ku mukino ubwo yakuragamo imipira ibiri ya Caleb, ku munota wa 75, ashyira umupira muri koruneri no ku munota wa 84 ubwo yafataga ishoti rye ridakanganye ku mupira wari uvuye kuri Rutanga ndetse nubund buryo bwabonywe n’uyu myugariro w’ibumoso.

Birangiye Rayon Sports inganyije na Enyimba FC imbere y’abafana bayo

Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yakoze impinduka ubwo Donkor Prosper wakinaga umukino wa kabiri mu Bururu n’umweru yasimburwaga na Christ Mbondi uvuye mu bihano mu gihe ku ruhande rwa Enyimba FC Ernest Governor yasimbuye Sunday Adetunji.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria mu mujyi wa Aba, tariki ya 23 Nzeli 2018, ubwo Rayon Sports izaba yagiye gusura Enyimba FC iwayo, aho abakunzi banyuranye ba Rayon Sports ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com, ko amahirwe Rayon Sports iburiye iwabo hari amahirwe make cyane yo gukura amanita 3 ku ikipe ya Enyimba FC iri iwayo.

 

NYANDWI Benjamin

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.