Mu bagororwa 2140 barekuwe n’Inama y’abaminisitiri Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barimo


Umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140, muri bo hakaba harimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uhita ushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018.

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bari mu bagororwa 2140 bafungurwa uyu munsi

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko “Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo Kizito Mihigo yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Tariki 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwari rwakatiye  Ingabire Victoire gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru. Akaba yari yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ingingo za 245 na 246 z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo, ashobora gufungurwa by’agateganyo.

Ni igihe yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Mu barekuwe harimo 23 bo muri gereza ya Bugesera, 447 bo muri Gereza ya Nyarugenge, 149 bo muri Gereza ya Musanze, 65 bo muri Gereza ya Gicumbi, 63 bo muri Gereza ya Nyanza, 158 bo muri Gereza ya Rubavu.

Hari kandi 455 bo muri Gereza ya Rwamagana, 24 bo muri Gereza ya Nyagatare, 484 bo muri Gereza ya Huye, 207 bo muri Gereza ya Muhanga, 35 bo muri Gereza ya Ngoma, 7 bo muri Gereza ya Rusizi na 23 bo muri Gereza ya Nyamagabe.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.