Kofi Annan yasezewe mu cyubahiro gikomeye


Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan mu cyubahiro wabereye mu murwa mukuru Accra, muri Accra Conference Centre, ukaba wari witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini.

Kofi Annan yasezeweho bwa nyuma n’icyubahiro cyinshi

Kofi Annan, umwirabura umwe wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana kuwa 18 Kanama 2018, akaba yari afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaraguye mu gihugu cy’u Busuwisi aho yari yagiye kwivuriza. Umurambo we ukaba waragejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi rikuru rya Accra, mu muhango wihariye w’umuryango we.

Mu gikorwa cyo gushyingura Koffi Annan cyakoranwe icyubahiro cyinshi

Yashyinguwe mu cyubahiro gikomeye, hari abakuru b’ibihugu barimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, George Weah wa Liberia, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire; Hage Geingob wa Namibia; Mahamadou Issoufou wa Niger n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres

Kofi Annan wayoboye Loni kuva mu 1997 kugeza mu mwaka wa 2006, yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001, mu mwaka wa 2007 nibwo yashinze Kofi Annan Foundation ugamije guharanira amahoro n’umutekano ku Isi n’iterambere rirambye.

 

NYANDWI   Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.