Abanyeshuri basaga 90 biga mu mwaka wa 6 w’ibaruramari n’icungamutungo (compabilite) muri EAV Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke bamaze kwirukanwa mu gihe kitazwi kubera kwanga guhinga.
Ni mu gihe ahubwo aba banyeshuri basabaga ko bafashwa gutegura ikizamini cya Leta giteganijwe vuba dore ko bari mu mwaka wa nyuma, ahubwo bo bagahatirwa isuka, akaba ari nabyo byaviriyemo bagenzi babo kwirukanwa.
Aba banyeshuri birukanwe bakaba batangaje ko kuwa mbere, ngo nabwo biriwe mu murima, hanyuma biga kuwa kabiri none ngo bongeye kubasaba guhinga aho kwiga.
Icyifuzo cy’aba banyeshuri ni uko ahubwo bafashwa gutegura ikizamini cya leta, ngo dore ko kwiga aribyo biba byarabavanye iwabo, ndetse baba bafite n’inshingano bahawe bagomba kubahiriza, bakazahinga nyuma.
Umuyobozi w’ishuri rya EAV Ntendezi Ndashimye Leonce yemeza ko yirukanye aba banyeshuri biga mu mwaka wa 6 w’ibaruramari n’icungamutungo kuko bafite agasuzuguro, aho yemeje ko ubuyobozi bw’ishuri bwabatumye gukora imirimo y’amaboko yo gutunganya umurima wo guteramo imyaka y’ishuri bakabyanga hanyuma bagahita batumwa ababyeyi.
Zimwe mu mpamvu aba banyeshuri bavuga ko zatumye banga gukora ngo ni uko ntamwanya bari bafite wo gukora iyo mirimo kuko bari kwitegura kuzakora ibizamini bya Leta kubera iyo mpamvu ngo ntibabona umwanya wo kujya gutunganya imirima.
Ubwanditsi