Imyaka itatu irihiritse abarangije muri UTAB 85 ibimye impamyabumenyi zabo


Hashize imyaka itatu abagera kuri 85 bize muri Kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB,) muri gahunda izwi nka ‘Post Graduate Diploma in Education’ barangije amasomo ariko ngo bimwe impamyabumenyi zabo.

Ni ikibazo bavuga ko bamenyesheje Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC),  izi nzego zigasaba Kaminuza gukemura iki kibazo, ariko ngo guhera mu 2016 kugeza ubu ntikirakemuka.

Umuyobozi wa kaminuza ya UTAB Dr. Fr. Nyombayire Faustin

Mu kiganiro bagiranye na TV1, aba banyeshuri bavugaga ko kuba batarahabwa ibyangombwa bigaragaza ko barangije amasomo mu bijyanye n’uburezi byabagizeho ingaruka zitandukanye.

Umwe yagize ati ‘‘Sinajya gusaba akazi kuko nta kigaragaza ko nize uburezi nta n’umuntu nabwira ko narangije kwiga ngo abyemere.’’

Undi ati ‘‘Aho dukora isaha n’isaha bashobora kutwirukana kubera ko nta mpamyabumenyi dufite.’’

Bagaragaza ko buri umwe yagiye atanga amafaranga y’ishuri arenga ibihumbi 800 kugira ngo bige muri gahunda ya Post Graduate Diploma in Education.

Ubuyobozi bwa kaminuza ya UTAB, buvuga ko habanje igenzura rya HEC, bukizeza aba banyeshuri ko bitarenze ibyumweru bibiri bazaba babonye impamyabumenyi zabo.

Dr. Fr. Nyombayire Faustin, uyobora iyi kaminuza yagize ati ‘‘Habanje kuba igenzura ryakozwe na HEC ngo barebe ko twaba dufite ubushobozi bwo kwigisha […] mu byumweru bibiri biri imbere bazaba babonye impamyabumenyi zabo.’’

Aba biganjemo abakora akazi ko kwigisha hirya no hino mu gihugu, bavuga ko basanzwe bahabwa igihe cyo guhabwa impamyabumenyi ariko ntibazihabwe.

Baterwa impungenge n’uko isaha n’isaha bashobora kwirukanwa mu kazi bitewe n’uko nta kigaragaza ko bize uburezi bafite.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.