Umukinnyi wa filime, Evia Simon abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yeretse amarira ye Imana ayisaba umugabo wujuje ibyo yifuza ku wo afata nk’umugabo umukwiriye. We avuga ko ashaka umugabo uzamukunda yivuye inyuma, inzozi asangiye na benshi baba abakobwa n’abahungu ku by’urushako.
Ashaka umugabo uzamwakira uko ari mu byiza bye n’intege nke akamwakira wese, nawe akazagira ibyo amukorera byanatangaje benshi cyane ko adashaka umugabo uzajya abaho yumva amabwire.
Mu cyo twakwita nko gutakambira Imana, Evia Simon yagize ati “Mana ndashaka umugabo uzankunda, ntiyite ku makosa yanjye akazakomeza kunkunda no kunkosora. No mu bugoryi bwanjye akazakomeza kunkunda ndetse n’aho nibeshya. Sinshaka umugabo uzashakira amakosa ahantu hose ashaka icyatuma ansiga…Si umugabo utazankosora cyagwa uwumva amabwire akayizera. Sinshaka umugabo uzahora ashaka kurwana nanjye kuri buri kantu kose kabayeho, umugabo uzambwira ibyo nkeneye kumenya byose kandi akanyizera ku buryo nta kintu na kimwe cyasenya icyizere amfitiye”.
Bajya bavuga ko abagabo babuze bamwe bakabihakana ariko umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri Nollywood yabihamije anavuga icyo yakora aramutse abonye umugabo w’inzozi ze.
NYANDWI Benjamin