Ibibazo bikunze kwibasira umwana ukivuka biracyagaragara

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nzeri 2018,  nibwo hasojwe ihuriro ryari rihuje abaganga bavura abana hamwe n’abafatanya bikorwa harimo n’abaturutse mu bihugu binyuranye, rikaba ryari rimaze iminsi 2, aho higirwaga hamwe ibibazo bitera impfu za hato na hato ku bana bakivuka ndetse n’icyakorwa iki kibazo kikagabanuka. Dr Tuyisenge Lisine Umuganga w’Abana muri CHUK akaba umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abaganga bavura abana yatangaje ko iyi nama iba rimwe mu mwaka mu rwego rwo kureba ibibazo bikigaragara mu bana bakivuka no kugerageza kubishakira ibisubizo harimo nko kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka. Yagize…

SOMA INKURU

Mu nama bagiriye mu Bushinwa bize ku mbogamizi zigihari mu guhangana na SIDA

Abagore b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika, bitabiriye inama yigaga ku kwirinda ndetse no kugabanya Virusi itera Sida, ugenekereje mu Kinyarwanda, iyo nama yiswe “Dufatanye guharanira ahazaza hazira Sida”. Ikaba yararebeye hamwe intambwe imaze guterwa mu kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ndetse inarebera hamwe imbogamizi zigihari mu guhangana n’ubwo bwandu. Avuga mu izina ry’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bahuriye ku kurwanya Sida (OFLA), Mme Sika Bella Kabore wa Perezida wa Burkina Faso, yavuze ko Afurika ikomeje gukomererwa n’ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera Sida, akaba yanasabye bagenzi be gukomeza…

SOMA INKURU

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bacumbikiwe i Bweramvura baratabaza

  Hashize imyaka itanu buri kwezi aba banyarwanda bagera ku 193 biganjemo abana n’abageze mu zabukuru, birukanwe muri Tanzania batujwe mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko bamaze amezi abiri badahabwa ibyo kurya, kuko ubusanzwe bajyaga bahabwa ibyo kurya bigizwe n’ibiro 10 by’akawunga n’ibiro bitandatu by’ibishyimbo kuri buri muntu, ibi nibyo bakuramo isabune, amavuta, umunyu n’ibindi bakeneye birimo no kugura umuriro w’amashanyarazi. Bavuga ko amezi abaye abiri batabihabwa bikaba byaragize ingaruka zitandukanye ku buzima…

SOMA INKURU

Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere ariko adakoreshwa

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere ariko adakoreshwa, Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga inama Nyafurika y’iminsi ine yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum 2018). Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yemeje ko nubwo hari amahirwe menshi y’umusaruro w’ubuhinzi, ko Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi. Ibibazo birimo ni nko kudakoresha uburyo bugezweho mu buhinzi, kudakorana n’ibigo by’imari, kubura isoko ndetse n’ikoranabuhanga rikiri hasi. Yagize ati “guteza imbere ubuhinzi bwa Afurika bisaba abayobozi bumva akamaro kabwo n’ibibazo…

SOMA INKURU

Minisitiri w’Uburezi yasanze hari ibitaranozwa neza na kaminuza ya Gitwe

Mu rugendo rw’umunsi umwe Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène yakoreye muri Kaminuza ya Gitwe ejo hashize ku wa kabiri, yasuye ibikorwa binyuranye anerekwa ibikoresho by’Ishami ry’ubuvuzi, akaba yaravuze ko yabonye 85% y’ibikorwa bigenda neza gusa ngo 15% isigaye ari ibyo bifuza ko bihinduka kugira ngo ishami ry’ubuvuzi umwaka wa mbere ryongere rifungure imiryango. Yashimangiye ko intambwe imaze guterwa ishimishije ko ariko ibisigaye bike byakosorwa kugira ngo umwaka w’amashuli utangire byararangiye kandi birashoboka. Minisitiri Mutimura yagize ati “hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli bagirwa inama y’ibyo bakwiriye guhindura  ariko ntibakore na…

SOMA INKURU