Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ryaremeye uwaryo warokotse Jenoside yakorewe abatutsi


 

Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryasuye kandi riremera Nizeyimana Savio, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nizeyimana Savio ni umwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo, akaba na Kapiteni w’ikipe ya Police Taekwondo Club, akaba kandi amaze guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ari na ko yegukana imidali.

Nizeyimana wambaye umupira w’ubururu ashyikirizwa igare yahawe na RTF

Nyamara kandi ni umwe mu bafite amateka yihariye, dore ko ari umwe mu basizwe iheruheru na jenoside ndetse umuryango we ukaba warazimye ku buryo atagize n’amahirwe yo kumenya inkomoko ye, ngo amenye ababyeyi cyangwa abavandimwe be.

Umuyobozi wa RTF, Bagabo Placide yatangarije umuringanews.com ko ari yo mpamvu, mu buryo bwo gukomeza kumuba hafi nk’umuryango, RTF yamusuye, kikaba kimwe mu bikorwa bigize Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bagabo yagize ati “Dusanzwe dukora ibikorwa by’urukundo, ndetse n’icyo kuremera umusiporutifu warokotse jenoside twaracyitabiriye hamwe n’andi mashyirahamwe y’imikino, ariko nka RTF twatekereje no gusura Nizeyimana Savio by’umwihariko kuko afite ubuzima bwihariye, cyane ko Taekwondo ari umuryango we.”

Yakomeje avuga ko gusura Nizeyimana bitabujije RTF kwifatanya n’andi mashyirahamwe y’imikino kuremera umusiporutifu warokotse jenoside yakorewe abatutsi nk’uko bisanzwe bigenda mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (GMT).

Perezida wa RTF, Bagabo Placide, Visi Perezida Mugorewase n’Umubitsi bari bagize itsinda ryasuye Nizeyimana

Ati “Gusura Nizeyimana byagombaga gukurikira irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (GMT) ryabaye kuwa 9 Kamena uyu mwaka, ariko iki gikorwa cyo cyatinzeho gato kubera ingengabihe y’ibikorwa no kuboneka kw’abayobozi mu Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda.”

Mu byo RTF yashyikirije Nizeyimana harimo igare (Mountain Bike) nk’inyoroshyangendo, rikazajya rimufasha kugera ku kibuga cy’imyitozo ku gihe atagombye guhora atega imodoka cyangwa moto, rikazanamufasha mu zindi gahunda zimusaba ingendo.

Nizeyimana Savio yatangarije umuringanews.com ko kumusura ari ikimenyetso gihamya ko atari wenyine, ko afite umuryango umuzirikana kandi umwitaho ari wo “Taekwondo”.

Nizeyimana yagize ati “Nabyakiriye neza kuko kiriya gikorwa kitakorerwa buri wese. Byanyeretse ko mfite abavandimwe, mfite umuryango, mbese ntari njyenyine. Byajyaga bimpenda rimwe na rimwe bikangora kugera ku myitozo kuko Taekwondo ari wo mwuga wanjye ariko ubu byakemutse.”

RTF yasuye kandi Nizeyimana mu gihe harimo gutegurwa irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe Ambasaderi wa Korea “Ambassador’s Cup” riteganyijwe kuba ku itariki ya 6 n’iya 7 Ukwakira uyu mwaka, rikazabera i Kigali.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.