Ni umukino w’ishiraniro kuri iyi kipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi kurusha izindi kipe zose imbere mu gihugu, Rayon Sports iraza kwakira Young Africans kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho iyi kipe iza kuba isabwa gutsinda uyu mukino ikagera muri 1/4 cy’aya marushanwa avuguruye, bwa mbere ku ikipe yo mu Rwanda n’ikipe yo mu Karere k’Africa y’iburasirazuba.
Ubwo yageraga muri iri tsinda Rayon Sports yabonye ko bishoboka kuba yarenga iri tsinda ikagera no muri 1/4 kuko yari itomboye kujya hamwe n’amakipe 2 yo muri aka Karere, by’umwihariko igomba no kubanza gukina umukino ubanza mu rugo, ikazanasoreza mu rugo.
Kugeza ubu iyi kipe ifite amanota 6 ku manota 15 yashobokaga, aho yatsinzwe umukino 1, inganya imikino 3, iza gutsinda umukino 1.
Rayon Sports igiye gukina uyu mukino ibura abakinnyi benshi cyane kubo yatanze ku rutonde rwo guhatanira iki gikombe, kuko no kuzuza abakinnyi 18 ku rutonde bisigaye ari ingorabahizi.
Abakinnyi bamwe na bamwe bamaze guhindura amakipe, mu gihe abandi bakinnyi benshi ba Rayon Sports bari mu bihano. Mu bakinnyi b’ingenzi bavuye muri Rayon Sports kugeza ubu, harimo Ismaila Diarra wagiye muri Algeria, Shassir Nahimana wagiye muri Oman, Kwizera Pierrot nawe wasinye muri Oman kuri uyu wa mbere. Hari kandi kizigenza Hussein Shaban werekeje muri Africa y’Epfo mu ikipe ya Baroka, akaba yaragize uruhare rukomeye mu kwitwara neza kwa Rayon Sports muri aya marushanwa.
Uretse aba bakinnyi bahinduye amakipe, Rayon Sports ntifite abakinnyi 5 bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse nka Christ Mbondi, Yannick Mukunzi n’umuzamu Kassim bagaragaye mu mvururu muri Algeria, hamwe na Seif Niyonzima na Kapiteni w’iyi kipe Manzi Thierrry bafite amakarita 2 y’umuhondo atabemerera gukina uyu mukino. Aba bakinnyi 9 bajyaho na Ndayishimiye Eric bita Bakame, wahagaritswe n’ikipe.
Mu ihurizo Rayon Sports igomba kurara isubije, hari abanya Tanzania ba Yanga Africans badafite icyo batakaza cyangwa bunguka, kuko bamaze gusezererwa muri aya marushanwa, aho bari ku mwanya wa 4 ari nawo wa nyuma mu itsinda n’amanota 4, bakarushwa amanota 4 n’ikipe za mbere USM Alger yo muri Algeria, ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya. Bivuga ko amanota menshi ikipe ya Yanga ishobora kugira ari amanota 7, byumvikana ko idashobora gufata ikipe ziri imbere yayo.
Ku rundi ruhande Rayon Sports uyu mwaka yagize urugendo rwiza mu marushanwa Nyafurika ubwo tariki ya 18 Mata uyu mwaka, yandikaga amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda y’aya marushanwa avuguruye, ikaba ikipe ya 4 inyuma ya Yanga, KCCA na Gor Mahia zo mu karere k’Africa y’iburasirazuba zageze mu mikino y’amatsinda.
Ku rundi ruhande Yanga Africans iza guhura na Rayon Sports, nayo irabura bamwe mu bakinnyi bakomeye bayo kubera ibibazo bitandukanye by’umuryango n’imvune. Muri bo harimo abakinnyi 2 bo hagati Thaban Kamusoko na Papy Tchishimbi ntabwo bazanye na Mwinyi Zahera i Kigali, kimwe kandi na kapiteni w’iyi kipe Abdul Djuma, bakiyongeraho umukinnyi Mwinyi Abdul ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ndetse na Saidi Makabu.
Uyu mukino wa Yanga na Rayon Sports uratangira saa 15H00 ku isaha ya hano mu Rwanda, kimwe n’umukino uhuza USM Alger na Gor Mahia muri Algeria. Rayon Sports gukomeza kwayo ni uko itsinda gusa ititaye ku kindi kiba cyavuye mu mukino ubera muri Algeria.
NYANDWI Benjamin