Rayon sports itsinze ihurizo, igerekaho gukora amateka yo kugera muri ¼ cya confederation CUP

  Kuri uyu munsi wa gatatu w’icyumweru kuwa 29 Kanama 2018, ubaye  umunsi ukomeye ndetse utazibagirana mu mateka y’umupira mu Rwanda, kuko umukino wari wavuzweho byinshi ndetse unategerejwe n’abaturarwanda batari bake urangiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru “RAYON SPORTS” itsinze Yanga yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa cyinjijwemo na Bimenyimana Bonfils, ibi bikaba bitumye Rayon Sports yinjira muri ¼ cy’igikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Iki gitego 1 rukumbi gitumye  iyi kipe ya Rayon Sports yari mu itsinda rimwe na US Alger, Gor Mahia na Yanga Africans irangiza…

SOMA INKURU

Rayon Sports imbere y’ihurizo ritoroshye mu masaha make

  Ni umukino w’ishiraniro kuri iyi kipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi kurusha izindi kipe zose imbere mu gihugu, Rayon Sports iraza kwakira Young Africans kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho iyi kipe iza kuba isabwa gutsinda uyu mukino ikagera muri 1/4 cy’aya marushanwa avuguruye, bwa mbere ku ikipe yo mu Rwanda n’ikipe yo mu Karere k’Africa y’iburasirazuba. Ubwo yageraga muri iri tsinda Rayon Sports yabonye ko bishoboka kuba yarenga iri tsinda ikagera no muri 1/4 kuko yari itomboye kujya hamwe…

SOMA INKURU

Imyitozo ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro isize bungukiyemo byinshi

  Mu muhango wo gusoza imyitozo igamije gutuma ubutumwa bw’amahoro burushaho kunozwa, wabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuhuzabikorwa w’iyi myitozo yiswe “Shared Accord 2018” Maj. Gen Kabandana Innocent, yavuze ko isize abayitabiriye barushijeho gusobanukirwa byinshi ku birebana n’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni. Abasirikare n’abapolisi bagera kuri 200 nibo bari bitabiriye iyi myitozo  baturutse mu bihugu 13 n’u Rwanda rurimo, bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri, abayitabiriye bakaba barasabwe kutikubira ubumenyi bahawe ahubwo bakabugeza kuri benshi bashoboka. Iyi myitozo ihuriweho yiswe “Shared Accord yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako kuva tariki ya…

SOMA INKURU

Amahugurwa k’ubumenyi bw’ibanze bwafasha utaragera kwa muganga yaraye asojwe

  Amahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abaturutse mu bitaro by’icyitegererezo n’iby’Uturere, yaraye asojwe kuri uyu wa kabiri, akaba yaratanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE”, Rotary Club ya Williamsburg muri Amerika ibinyujije mu ya Kigali Gasabo n’Ishami ry’Ubuvuzi muri “Virginia Commonwealth University (VCU)”, akaba yahawe abaganga 50 bo mu bitaro 15 mu gihugu bahawe ubumenyi bw’ibanze bwo kwita ku ndembe mbere yo kugezwa kwa muganga hibandwa ku ababyeyi n’abana bavukana uburwayi bukaze. Abahuguwe beretswe uburyo bwo kwita k’umwana uvutse atuzuye n’ufite ibibazo by’ubuzima nk’umutima udatera neza, iri somo rikaba ryarakurikiwe n’iryo…

SOMA INKURU