Abakandida depite ba FPR n’abo bifatanyije bijeje abaturage ba Mageragere ubuvugizi


Abakandida bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu basaba abaturage kuzabatora mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018, ejo hashize abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije   biyamamarije mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge bizeza  abaturage baho ko nibabatora bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo uyu Murenge ugezwemo amazi meza hose, bityo bice burundu ikibazo cyakunze kuhagaragara cy’abavoma mu mugezi wa Nyabarongo rimwe na rimwe bakaribwa n’ingona.

 

Abaturage ba Mageragere bitabiriye ari benshi ibikorwa byo kwiyamamaza by’abakandida ba FPR n’abo bafatanyije
Umukandida depite Barikana Eugene wa FPR yijeje ubuvugizi abaturage ba Mageragere

Umukandida Depite Barikana Eugène, avuga ko bazakomeza gukorera abuvugizi aba baturage nk’uko bari basanzwe babikora, yagize ati “Tuzakomeza tubakorere ubuvugizi nk’uko twabikoraga kuko hari ibibazo birimo iby’amazi n’iby’umuhanda.”

Umukandida Depite Gafaranga Brigitte, yongeyeho ko icyo bizeza abaturage ari amategeko azatuma habaho umuryango utekanye, azatekereza buri wese ugize umuryango kugira ngo bose bazafatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu.

Yemeza ko kuba mu 2019, muri aka gace hazaba huzuye Kaminuza y’ubumenyingiro ubu yatangiye gukorerwa inyigo, bizatuma hagera ibikorwa byinshi by’iterambere birimo nk’umuhanda wa kaburimo, amazi n’ibindi.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.