Ubujura bwabangamiye bikomeye gahunda yo kugaburira abana ku mashuri


Umwaka w’amashuri wa 2023/2024 watangiye kuwa 25 Nzeri, utangirana impinduka muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, aho ubuyobozi bw’amashuri butakigira uruhare mu gutanga amasoko yo kugura ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ahubwo bikorwa n’akarere.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ni imwe mu zazanye impinduka haba mu mibereho myiza y’abanyeshuri no mu iterambere ry’abaturiye ibigo by’amashuri by’umwihariko amashuri abanza, gusa ntihasiba kuvugwamo ibibazo birimo ubujura bw’ibiribwa no kubicunga nabi ingaruka zikomeye zikajya ku banyeshuri.

Mu kwezi n’igice gushize igihembwe gitangiye, hari amashuri agaragaramo ubujura bw’ibiribwa bigenewe abanyeshuri, ahandi bakandika ko bakoresha umubare munini nyamara ugasanga mu bubiko bikirimo.

Nko mu Karere ka Ruhango, muri GS Rutabo A, hibwe ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 726.700. Mu byibwe harimo ibilo 322 by’umuceri, litiro 40 z’amavuta yo guteka n’ibindi kuko ngo kuri buri bwoko bagiye batwaraho.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine yahamirije itangazamakuru ko ubwo bujura bwabayeho, ndetse abaharindaga ngo bari gukurikiranwa mu butabera.

Ibi biribwa ngo byibwe ari mu ijoro ubwo abazamu babyukaga bagasanga inzu ibikwamo ibiribwa yatobowe.

Mukangenzi ati “Hibwe ibiribwa bikeya ubu abana barimo bararya nta kibazo, n’abaharindaga turimo kubakurikirana ngo turebe uko byakwishyurwa kuko ubu bari mu butabera.”

Ikibazo cy’ubujura bw’ibiribwa bigenewe abanyeshuri kandi cyagaragaye muri GS Munazi mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, hibwe amavuta yo guteka angana na litiro 40, ndetse inzego z’umutekano zihita zitangira gukurikirana iki kibazo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dusabe Denise yabwiye itangazamakuru ko amavuta yibwe muri iri shuri ari litiro 20, ndetse ngo umukozi wo mu gikoni wayibye yahise ahagarikwa mu kazi, anategekwa kuyishyura.

Yagize ati “Mu iperereza ryakozwe byafashe umukozi wo mu gikoni, aranabyemera, yemera kwishyura. Yishyuye make andi atanga uburyo azayishyura.”

Ibibazo by’ubujura bw’amavuta akoreshwa mu gutekera abanyeshuri binagaragara mu karere ka Rulindo, muri GS Rukozo aho umuyobozi w’ishuri akekwaho kwiba amajerekani 9 y’amavuta, ndetse no muri GS Murama mu Murenge wa Kisaro hibwe amajerekani 14 y’amavuta, aho hose inzego z’umutekano zikaba ziri gukurikirana ababigizemo uruhare.

Ni mu gihe mu Karere ka Huye mu Ishuri Ribanza rya Gitovu, mu minzi 17 y’igihembwe cya mbere hakoreshejwe ibilo 918 by’ibishyimbo nyamara hagendewe ku bipimo byashyizweho bakabaye barakoresheje ibilo 488 gusa, na byo bigaragara ko hari aho ibi biribwa birigitira.

Imicungire mibi y’ibiribwa ni kibazo

Ikindi kibazo cy’ingutu kiri muri iyi gahunda ni imicungire mibi y’ibiribwa ituma hamwe bikekwa ko abakozi baba bagamije kwiba bimwe mu biri mu bubiko babanza kubeshya ko byakoreshejwe kandi bigihari.

Mu bugenzuzi bwakozwe muri GS Murira mu karere ka Rusizi, byagaragaye ko ushinzwe ububiko yahaye abatetsi babiri batandukanye ibiribwa by’ubwoko bubiri butandukanye ku munsi umwe.

Umutetsi umwe yahawe ibilo 170 by’ibigori, undi ahabwa ibilio 170 by’ifu ya kawunga byose byandikwa ko byatetswe ku munsi umwe, nyamara ari ikigo kidacumbikira abanyeshuri. Icyo gihe abanyeshuri batekewe ifu y’ibigori.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Rusizi, Anne Marie Dukuzumuremyi yabwiye itangazamakuru  ko bagenzuye bagasanga mu nyandiko ibiribwa byarakoreshejwe ku munsi umwe ariko bareba mu bubiko bagasanga bikirimo, ahamya ko ari ikosa ryo kwibeshya.

Ati “Twakoze ubugenzuzi dusanga harabayeho kwibeshya mu kuzuza ifishi yandikwaho ibiribwa byo mu bubiko, kuko twasanze ingano y’ibiribwa bigomba kuba biri mu bubiko bikirimo, bigaragara ko nta byaciye ku ruhande. Icyakozwe rero ni ukubahugura uko bagomba kuzuza iyo fishi neza bakirinda ayo makosa.”

Gusa umuntu asesenguye ibyo uyu mukozi ushinzwe ububiko bw’ibiribwa yakoze yavuga ko yari mu mugambi wo kuzatwara ibyo yavuze ko byariwe n’abanyeshuri nyamara batarabigaburiwe.

Dukuzumuremyi ati “Twe nta kindi twabashije kubona [kibyihishe inyuma] kuko ingano y’ibiribwa byagomba kuba bihari ugereranyije ibyasohotse n’ibisigayemo twasanze bihura.”

Mu karere ka Rwamagana kandi mu ishuri ribanza rya Rugenge hatanzwe ifu y’igikoma n’isukari kuva tariki ya 2 Ukwakira 2023, ariko ntibatekera na rimwe abana bo mu mashuri y’incuke igikoma.

Iki kigo cyigaho abanyeshuri bose hamwe 741, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne yabwiye itangazamakuru ko umuyobozi w’iki kigo yitabye akanama gashinzwe imyitwarire avuga ko impamvu batatetse igikoma ari uko nta mashyiga yo gutekaho bafite.

Ati “Bafatiwe ibihano by’akazi ndetse no kwitaba komite yabo ishinzwe imyitwarire kugira ngo basobanure impamvu. Bavuga ko batari bafite amashyiga ariko abandi bana bo mu mashuri abanza saa sita bararya. Byarashobokaga ko na bo babatekera. Nibyo koko hari ibikoni bitarimo amashyiga ariko aho batekeraga abo mu mashuri abanza na bo bari kubatekera.”

“Ababigizemo uruhare kutabatekera muri iki gihe gishize cy’ukwezi kurenga ubwo komite zibishinzwe zizareba niba ibisobanuro byabo bisobanutse cyangwa bidasobanutse.”

Amakosa amwe mu yakozwe muri iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ashobora guhanishwa guhagarikwa mu kazi igihe kitarenze amezi atatu udahembwa.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yabwiye IGIHE ko ubu hari abayobozi b’amashuri bahawe ibihano biturutse ku makosa y’akazi afitanye isano na gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ariko hari n’abagiye batabwa muri yombi mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Tugenda tubona za raporo gusa ntabwo ari henshi ariko aho biri kugaragara, abafatwa bazagenda bahanwa kandi bahanwe cyane kuko ntabwo twakwemera ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yicwa n’abantu b’abajura.”

“Ubundi kwiba ni icyaha gisanzwe gihanwa n’amategeko, ariko no mu buryo bw’imiyoborere iyo umuntu yibye ntabwo aba agikwiye kuba umuyobozi. Abo bose bazafatirwa ibihano.”

Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ko ingamba zafashwe ari ukwigisha abantu uburyo amafunguro agenewe abanyeshuri acungwa, uko buzuza inyandiko zo mu bubiko bw’ibiribwa, gutanga amabwiriza y’uburyo ibiribwa bipimwa n’ibindi byose bisabwa ku buryo abazajya bagaragarwaho n’amakosa y’imicungire mibi y’ibi biribwa cyangwa ubujura bazajya bahanwa bikomeye.

Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro mu ngingo ya 94, 95, 96 na 97 zigaragaraza ibihano bihabwa abarimu bakoze amakosa atandukanye ajyanye n’umwuga bakora.

Nk’ingingo ya 96, mu gaka ka gatanu iteganya ko iyo umwarimu atubahirije amabwiriza y’umuyobozi we mu gihe atavuguruza amategeko ariho ahanishwa guhagarikwa mu kazi mu gihe kitarenze amezi atatu adahemberwa.

Iki gihano kandi gihabwa umwarimu utitabiriye ibikorwa biteganywa n’ishuri bigamije uburere n’imibereho myiza y’abanyeshuri nk’uko bigaragara mu gaka ka cyenda k’iyi ngingo.

Amakuru yamenyekanye ni uko ingengo y’imari yagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 yiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, ubu ikaba ibarirwa muri miliyari 78,6 Frw, mu gihe umubyeyi ufite umwana umwe asabwa gutanga amafaranga 975 Frw ku gihembwe.

 

 

 

 

 

 

SOURCE: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.