Nta cyasimbura FPR n’abo bafatanyije -Perezida Kagame


 

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPr, Perezida Kagame yabanje gushimira abaturage uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize, bakamutora ku majwi 98,79%, Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yanashimiye imitwe ya politiki yifatanyije na FPR, avuga ko ari byo byatumye iterambere ry’igihugu rigera aho riri ubu. Ati “Nta zindi nzego ziturutse ahandi, nta bandi bantu, nta yindi mitwe yatujyana mu nzira idushyira mu majyambere twifuza. Byose bikubiye mu bufatanye, nta cyasimbura ubufatanye, nta cyasimbura FPR n’abo bafatanyije ngo kiduhe ibyo ubwo bufatanye buduha.”

Perezida Kagame yasabye abaturage b’i Gisagara gutora abakandida depite ba FPR hamwe n’abo bifatanyije

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yari mu Murenge wa Muganza mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite 80 ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki byifatanyije irimo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP, hitegurwa amatora y’abadepite azaba ku wa 2 no ku wa 3 Nzeri 2018.

Yakomeje agira ati “Birumvikana rero nta kuntu mwaba mwaratoye umukandida wa FPR Inkotanyi ngo abe Umuyobozi w’igihugu ngo nibigera ku bababahagararira mu Nteko mwibagirwe FPR!”

Abaturage bari benshi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR n’abo bifatanyije

Yabijeje ko ibyo yabasezeranyije bizagerwaho, anibutsa ko mu mwaka ushize ubwo yiyamamazaga yabemereye umuhanda wa kaburimbo, uyu muhanda uzahuza Gisagara na Huye uzuzura mu mwaka umwe, utware miliyari 6.5Frw, maze Gisagara ibone umuhanda wa mbere wa kaburimbo mu mateka yayo.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ndashaka kubabwira ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, ibikorwa by’uwo muhanda bizaba byatangiye.”

Abaturage b’i Gisagara bakira Perezida Paul Kagame mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR n’abifatanyije nayo

Yabwiye abaturage ko atavuga ko ibintu byose byera de, ari yo mpamvu abasaba gukomeza kugirira icyizere FPR Inkotanyi n’amakosa yakozwe agakosorwa. Yakomeje agira ati “Gisagara rero, muzongere mutore neza muduhe amahirwe, ari perezida mwatoye, ari n’abakandida ba FPR bazabahagararira mu Nteko.”

“Muduhe ayo mahirwe yo gukomeza kubakorera, muduhe ayo mahirwe yo gukosora ibyaba bitaragenze neza, kubera ko muri rusange aho tugana turahazi ni heza,igisigaye ni ugufatanya twese, ari abayobozi, ari abaturage, kugirango tugere kuri iyo ntego.”

 

KAYIRANGA EGIDE


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.