Abahanzi b’ibyamamare mu bice bitandukanye by’Isi bagaragaje ko nabo batishimiye na gato ifungwa rya Bobi Wine n’uburyo yakorewe iyicarubozo bagasaba ko yahita arekurwa. Abahanzi bakomeye barimo Chris Martin, umuririmbyi ukomeye cyane mu itsinda rya Coldplay; Chrissie Hynde wo mu itsinda rikomeye ku Isi The Pretenders; Peter Gabriel; Angelique Kidjo; Femi Kuti umwana wa Fela Kuti;;k;k[] Brian Eno; Damon Albarn n’abandi.
Ababa bahanzi n’abandi bagera kuri 50 basinye ibaruwa isaba Leta ya Uganda ko yarekura Bobi Wine kandi ko “bamaganye mu buryo bweruye ifatwa, ifungwa n’itotezwa ndetse n’ibikorwa bibabaza umubiri byakozwe n’igisirikare cya Uganda” kuri Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine.
Mu basinye kuri iyi baruwa nk’uko Billboard ibitangaza, harimo umwanditsi ukomeye Wole Soyinka, umunyapolitike Tom Watson akaba umuyobozi wungirije w’ishyaka Labour Party ryo mu Bwongereza ndetse na benshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ngo “Turasaba Guverinoma ya Uganda ko yakora ibishoboka akabasha kubona ubuvuzi kandi ikemera ko hakorwa iperereza ritabogamye ku ifungwa rye ryakozwe mu buryo bubi.”
Ifungwa rya Depite Bobi Wine ryarakaje benshi muri Uganda ndetse by’umwihariko abatabarika biganjemo urubyiruko barakariye cyane Perezida Yoweri Museveni ufatwa nk’uwategetse ko uyu muhanzi afungwa.
Bobi Wine yatangiye guhangana na Perezida Museveni mu buryo bweruye kuva muri Nyakanga 2017 ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko, na mbere y’aho ari muri bake batinyukaga kuvuga byeruye ko ‘ubutegetsi bwa Museveni’ bujegajega bityo ko hakenewe impinduka.
Mu minsi yashize yasohoye indirimbo yise ‘Freedom’ yamagana mu buryo bweruye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga hakavanwamo imyaka ntarengwa irebwaho ku wemerewe kuba Perezida wa Uganda. Iri hindurwa ryatumye Museveni abona uburyo bwo kuzakomeza kuyobora kugeza mu 2021.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, Bobi Wine agomba kwitaba urukiko rwa gisirikare kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha ashinjwa birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no gushoza imyigaragambyo igamije guteza inabi mu baturage.
Kuva Bobi Wine yafatwa, havuzwe byinshi byiganjemo gutunga agatoki Leta ya Perezida Museveni ko yahimbiye ibirego uyu muhanzi mu gihe abo ku ruhande rwe bashinja igisirikare ko cyamukoreye iyicarubozo ndetse ko cyamufunze mu buryo bugamije kubabaza umubiri we.
NYANDWI Benjamin