Ebola ikomeje kwibasira abaturage ba Congo Kinshasa

  Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Congo Kinshasa yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rivuga ko “muri rusange abantu 96 bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola mu gace ka Mbalako-Mangina barimo 69 byemejwe ko bayirwaye na 27 bagikekwa.” Guverinoma yahise ishyiraho gahunda yo gutanga ubuvuzi bw’ubuntu mu duce dutatu twibasiwe n’iyo ndwara, turimo Mabalako, Oicha na Beni. Nyuma y’imibare yaherukaga gutangazwa, abakora mu nzego z’ubuzima batangaje ko hari abandi bantu batanu bahitanwe n’iyo ndwara mu gace ka Mbalako-Mangina, hafi y’umujyi wa Beni watangiriyemo icyo cyorezo. Umuhuzabikorwa wa…

SOMA INKURU

Umunsi w’Igitambo “Eid Al Adha” wizihijwe

Umunsi w’igitambo Eid al-Adha wizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018. Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama. Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.  Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu…

SOMA INKURU

Mu Rwanda hateraniye inama yiga uruhare urubyiruko rwagira mu buhinzi

Inama y’iminsi ibiri yatangiye ejo hashize ku wa 20 Kanama 2018, yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI). Abantu bageze kuri 800 barimo Abaminisitiri bashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa muri urwo rwego baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika, bateraniye i Kigali, aho baganira ku buryo urubyiruko rw’Afurika rutapfusha ubusa amahirwe ari mu buhinzi. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, muri iyi nama yibukije abaturutse muri ibyo bihugu by’Afurika ko u Rwanda rushyize imbaraga mu gushyigikira urubyiruko rufite…

SOMA INKURU

Abafana ba Rayon Sports bayakiranye ibyishimo

Byari ishema kuri Rayon Sports yasesekaye i Kanombe Saa tatu n’igice z’ijoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, inakirwa n’abafana baringaniye ariko bari bitwaje indabyo zo gushimira abakinnyi, Rayon Sports ikaba itahutse nyuma yo gutungurana itsindira Gor Mahia muri Kenya ibitego 2-1 ku Cyumweru. Iyi kipe yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ntawe uyiha amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa na Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Byongeye kandi yagiye ifite abakinnyi 15 gusa aho kuba 18 nk’uko bisanzwe…

SOMA INKURU