Abakandida depite ba FPR Inkotanyi ba Rwamagana biyamamarije i Musha

  Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa kuzitabira amatora kandi bagatora umuryango wa FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze iterambere. Rwamagana niyo yahize utundi Turere twose mu Rwanda mu kwemeza ko ingingo y’Itegeko nshinga ihindurwa, ndetse no mu matora yaje mu turere twa mbere, niyo mpamvu hakenewe abakandida basobanutse bazajya gufasha nyakubahwa Perezida wa Repuburika. Abo bakandida depite bagize bati “nta handi wabakura usibye muri FPR Inkotanyi, kandi twe nk’abanyarwamagana nta wundi mwanya tubona ni ukuza ku isonga, ku tariki 3 Nzeli tugomba kuzinduka  tukajya gutora abakandida…

SOMA INKURU

Iburasirazuba: barakangurirwa kwibumbira mu makoperative

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba arakangurira abaturage kwisunga amakoperative kandi abanyamuryango bayo nabo bakagira amakenga ku mafaranga n’imicungire y’amakoperative yabo. Bamwe mu bagore 120 bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara y’iburasirazuba basabwe kurushaho kwitabira amakoperative, banakangurirwa cyane kuba maso ku bigendanye n’umutungo wa koperative, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito yabivuze muri aya magambo “ leta ikangurira abantu kugirango bishyire hamwe igere aho ibasanga, ibyo gukora uri umuntu umwe n’umuntu wese wikorana ntabwo tumureba, niyo mpamvu namwe mwaje kuko mukorera hamwe mubone ubwo bumenyi, umuntu utari muri koperative…

SOMA INKURU

Uwahoze ayobora Umuryango w’Abibumbye Kofi annan yapfuye

Kuri uyu wa 18 kanama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Kofi annan yapfuye, gusa Al Jazeer yatangaje iyi nkuru ntiyigeze itangaza icyamuvanye mu buzima ariko bavuze ko yaramaze igihe gitoya arwaye, uyu mugabo akaba yitabye imana afite imyaka 80 y’amavuko yaguye mu Busuwisi aho yivurizaga nubwo indwara yararwaye itatangajwe. Kofi Annan akaba yarayoboye umuryango w’Abibumbye guhera mu 1997 kugeza muri 2006, kofi Annan yanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel mu mwaka wa 2001. Kofi Annan akaba yaravukiye mu Mujyi wa Kumasi muri Ghana kuwa 8 mata 1938, akaba ari umwe…

SOMA INKURU