Perezida wa PSD, Dr. Biruta, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umutwe wa Politiki ayoboye, i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko bishimira uruhare rwabo mu byaranze imiyoborere y’igihugu nyuma y’uko cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “PSD yabaye ishyaka ryagize uruhare rukomeye mu kongera gusana iki gihugu no kongera kucyubaka kugira ngo gitere intambwe mu nzira y’amahoro, iy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amajyambere. Ibyo twagezeho byose twatanze umusanzu wacu binyuze mu ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage.”
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome uri no ku mwanya wa mbere w’abakandida-depite ba PSD, yashimangiye ko iri shyaka riri mu gihugu gifite uko giteye, ari nayo mpamvu iyo bagiye gutegura gahunda y’igenamigambi bagendera ku byifuzo by’abaturage.
Yakomeje avuga ko nk’uko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, mu ntego bashyize imbere bibanze ku gushyiraho gahunda ihamye izatuma umuhinzi mworozi atera imbere.
Ati “U Rwanda rwacu rufite ubutaka bwiza n’abahinzi bazi guhinga ariko hari aho tugomba gushyira imbaraga duharanira ko igenamigambi rirebana n’ubuhinzi n’ubworozi rinozwa. Twe nka PSD turifuza ko tuba intumwa itumika, igatumika ko ubuhinzi bugomba gutandukanywa n’ubworozi muri gahunda z’uko bishyirwa ku murongo, buri cyose kigakorwa ukwacyo ariko bikagira aho bihurira.”
“Intumwa itumika ibwira umuhinzi iti hinga ariko urebe n’aho uzagurisha, hinga umenye icyo uzashyiramo (…) tuzaharanira ko amasoko aboneka, tuzaharanira ko umusaruro utunganywa, tuzaharanira ko umuhinzi n’umworozi bagira gahunda zikomeye.”
Dr Ngabitsinze yanavuze ko kubera ko umurimo abantu bakora ariwo ubatunga umunsi ku munsi, umuntu ukorera umushahara utageze ku bihumbi mirongo itandatu adakwiriye gucibwa umusoro.
Ati “Byaba bibabaje umushahara muto umuntu ahembwa ukomeje gucibwa imisoro byibuze utageze ku bihumbi mirongo itandatu, twaharaniye ko uva ku bihumbi cumi na bitanu ugera ku bihumbi mirongo itatu, turashaka ko byibuze umuntu atangira gucibwa umusoro ahembwa hejuru y’ibihumbi mirongo itandatu.”
HAKIZIMANA Yussuf