Umurongo ngenderwaho ku bakandida depite


Ejo hashize kuya 8 kanama, nibwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda yahuye n’abahagararaiye imitwe ya poltiki yatanze abakandida bahatanira kuba abadepite, abakandida bigenga, abakandida b’abagore hamwe n’ab’urubyiruko, abibutsa imyitwarire igomba kubaranga mu gihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku wa 13 Kanama kikageza ku ya 1 Nzeri 2017.

Yagize ati “kubahiriza umuco nyarwanda ushaka ko icyo dukora cyose tugikora mu rukundo rw’igihugu. Ni ukuvuga ko ibyo dukora byose bikwiriye kugenda bishyira hamwe byubaka igihugu cyacu”.

Prof Kalisa Mbanda

Prof Kalisa Mbanda akaba yarakomeje agira ati “twibukiranya ko kwiyamamaza ari ukwivuga ibigwi, ni ukwivuga ubushobozi ntabwo ari ukuvuga icyo undi adashoboye, ntabwo ari ukuvuga icyo undi atabasha gukorera u Rwanda, ni ukuvuga ko dukwiriye kwiyamamaza twitaka uko dushaka tudasebanya, tukiyamamaza tudatera imvururu, tukiyamaza tudatera amacakubiri mu banyarwanda.”

Ku byerekeye uburyo abakandida bazifashisha, amabwiriza ya komisiyo y’amatora agena ko umukandida ashobora gukoresha amatangazo amanitse, ibitambaro byanditseho, gutanga amabaruwa cyangwa inyandiko zigenewe abantu benshi, iteraniro, inama mbwirwaruhame cyangwa ikiganiro, itangazamakuru rikoresha inyandiko, amajwi cyangwa amajwi n’amashusho, ikoranabuhanga mu itumanaho, ihererekanyamakuru n’ubundi buryo bwose butanyuranyije n’amategeko.

Amabwiriza ya NEC abuza abakandida gushyira ibyapa ku mashuri, amavuriro, ku biti by’amashanyarazi kandi akanabuza abakandida kwiyamamaza bakoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutuka cyangwa gusebya undi mukandida, mu buryo ubwo ari bwo bwose, gutanga impano, ruswa cyangwa kwakira ruswa, gushingira ku bwoko, ku isano muzi, ku Karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Abakandida depute bahawe umurongo ngenderwaho mu gihe cyo kwiyamamaza

Ibindi bibujijwe ni ugukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda, kwiyamamaza mu gihe kitagenwe n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora, guca, kwangiza, gusibanganya ifoto y’undi mukandida n’ikindi cyose kimwamamaza, kwiyamamariza ahantu hatamenyeshejwe ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza, guhamagarira abaturage gukora igikorwa icyo ari cyo cyose n’imyifatire yose byatuma amatora atagenda neza.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.