Icyihishe inyuma yo kutabyara kwa Wema Sepetu


Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi, Wema Sepetu yabajijwe mu buryo bwimbitse ikibazo ubuzima bwe bufite ku buryo atabasha gusama maze avuga ko ari uburwayi busanzwe ku bagore, abajijwe ubwoko bw’indwara arwaye, Wema Sepetu asubiza bwangu ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu, njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.”

Related image
Miss Wema Sepetu

Wema Sepetu yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko ubwo aheruka kujya mu Buhinde yari yagiye kwikuzamo nyababyeyi ahubwo ngo “yari ukwibagisha mu mwanya ufite ikibazo gituma atabona urubyaro”.

Yagize ati “Urabizi mu minsi ishize nari nagize ikibazo gikomeye cyane ku ruhande rw’inda ibyara, ibi byatumaga ntabasha kubyara mu gihe cyose nabigerageje”.

Nyuma yo kwivuza mu Buhinde akabagwa n’inzobere mu kuvura indwara zifitanye isano n’imyanya myibarukiro, Wema Sepetu yagize ikibazo birimo kutabasha guhumeka neza ndetse n’umuvuduko w’amaraso waragabanutse ari nacyo cyatumye ajya mu bitaro muri Tanzania mu minsi ishize, bitandukanye n’ibyasakajwe ko yari yagiye kwibagisha nyababyeyi’.

Wema yagize ati “Urabizi, nyuma yo kwibagisha mu Buhinde naragarutse ariko ngira ikibazo simbashe guhumeka neza, ikindi aho bambaze hajemo uburwayi ndetse n’umuvuduko w’amaraso uragabanuka”.

Umwe mu baganga b’inzobere mu kuvura abagore uzwi nka Dr Chale wo muri Tanzania, yabwiye kiriya kinyamakuru ko uburwayi Wema Sepetu yagize bukomeye cyane ariko ko kandi bukira ntibunateze ibibazo mu gihe umurwayi akurikije inama z’abaganga.

Tubibutse ko Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007 akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime yahishuye bwa mbere ko impamvu ikomeye ituma atabona urubyaro ari uburwayi afite mu myanya myibarukiro.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.