Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryaciye Rayon Sports akayabo k’Amadolari y’ Amerika 20.000 (20.000$), Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino yose iyo kipe isigaranye mu ijonjora mu itsinda muri CAF Confederation Cup.
Iyo ni imwe mu myanzuro yavuye mu kanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, ubwo kateranaga gasuzuma imvano y’imvururu zakurikiye umukino Rayon Sports ihagarariye u Rwada yari imaze kunganya igitego 1-1 na USM Alger wabereye muri Algeria mu cyumweru gishize.
Ubwo uyu mukino wabereye kuri Stade Moustapha Tchaker Blida kuwa 29 Nyakanga 2018 wari urangiye, imbere y’aho abatoza n’abasimbura ba USM Alger bari bicaye habereye imvururu zarimo n’imirwano, akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire kakemeza ko yagaragayemo Yannick Mukunzi, Mbondi Christ na Kassim Ndayisenga ba Rayon Sports.
Nyuma yo gusuzuma uruhare rwa buri wese muri izo mvururu, ako kanama kemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura ihazabu y’Amadolari ya Amerika 10.000 kubera imyitwarire ya Yannick Mukunzi, ndetse uyu agahita anahagarikwa imikino itatu itaha iyi kipe izakina muri CAF Confederation Cup.
Ako kanama kandi kemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura ihazabu y’Amadolari 5000 kubera imyitwarire ya Mbondi Christ, ndetse ikishyura n’andi nk’ayo kubera imyitwarire ya Kassim Ndayisenga, ndetse bombi bagahagarikwa imikino ibiri itaha nk’uko bigaragara mu gika cya 2, icya 3 n’icya 4 cy’iyo myanzuro ya CAF.
Muri rusange iyi kipe ihagarariye u Rwanda igomba kwishyura 20.000$, ndetse tizaba ifite Kassim Ndayisenga, Mbondi Christ na Yannick Mukunzi mu mikino ibiri isigaje y’ijonjora mu itsinda, ndetse nigira amahirwe ikanakomeza, izaba idafite Yannick Mukunzi mu mukino wa ¼ cy’irangiza.
Rayon Sports Sports yategetswe kuba yamaze kwishyura iryo hazabu yaciwe bitarenze iminsi 60, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba ibi byemezo bya CAF iyi kipe ibijuririra, dore ko Umuringanews.com yagerageje kuvugana n’Umunyamategeko w’iyi kipe ariko ntibidukundire.
Imvururu zitumye Rayon Sports icibwa ako kayabo zadutse nyuma y’umukino iyi kipe yari yishyuwemo igitego ku munota wa 88 bituma inganya na USM Alger, dore ko yari yabonye igitego cyayo ku munota wa 37 gitsinzwe na Ismailla Diarra, bituma iguma ku mwanya wa 3 n’amanota 3, inyuma ya USM Alger na Gor Mahia zinafite amahirwe hafi 100% yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Philbert Hagengimana