Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryaciye Rayon Sports akayabo k’Amadolari y’ Amerika 20.000 (20.000$), Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino yose iyo kipe isigaranye mu ijonjora mu itsinda muri CAF Confederation Cup. Iyo ni imwe mu myanzuro yavuye mu kanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, ubwo kateranaga gasuzuma imvano y’imvururu zakurikiye umukino Rayon Sports ihagarariye u Rwada yari imaze kunganya igitego 1-1 na USM Alger wabereye muri Algeria mu cyumweru gishize. Ubwo uyu mukino wabereye kuri Stade Moustapha Tchaker Blida kuwa 29 Nyakanga 2018 wari urangiye, imbere y’aho abatoza n’abasimbura ba USM…
SOMA INKURUDay: August 9, 2018
Ibyifuzo by’abaturage ku nteko ishinga amategeko nshya
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana barasaba ko inteko ishinga amategeko nshya izatorwa mu kwezi kwa nzeri yazita ku ireme ry’uburezi no kubabonera isoko ry’umusaruro wibyo bejeje. Ikinyamakuru UmuringaNews.com cyaganiriye na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana bavuga icyo biteze ku nteko ishinga amategeko nshya bazitorera mu kwezi gutaha. Uwingeneye Asiya ni umwe muri aba baturage yagize ati “hari ibibazo bibiri twifuza ko inteko ishinga amategeko yazibandaho kurusha ibindi, icya mbere ni uburyo abana bacu bigamo n’ubumenyi bahabwa, kiriya kintu cyo kwimura abana uko bishakiye batitaye…
SOMA INKURUIcyihishe inyuma yo kutabyara kwa Wema Sepetu
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi, Wema Sepetu yabajijwe mu buryo bwimbitse ikibazo ubuzima bwe bufite ku buryo atabasha gusama maze avuga ko ari uburwayi busanzwe ku bagore, abajijwe ubwoko bw’indwara arwaye, Wema Sepetu asubiza bwangu ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu, njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.” Wema Sepetu yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko ubwo aheruka kujya mu Buhinde yari yagiye kwikuzamo nyababyeyi ahubwo ngo “yari ukwibagisha mu mwanya ufite ikibazo gituma atabona urubyaro”. Yagize ati “Urabizi mu…
SOMA INKURUUmurongo ngenderwaho ku bakandida depite
Ejo hashize kuya 8 kanama, nibwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda yahuye n’abahagararaiye imitwe ya poltiki yatanze abakandida bahatanira kuba abadepite, abakandida bigenga, abakandida b’abagore hamwe n’ab’urubyiruko, abibutsa imyitwarire igomba kubaranga mu gihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku wa 13 Kanama kikageza ku ya 1 Nzeri 2017. Yagize ati “kubahiriza umuco nyarwanda ushaka ko icyo dukora cyose tugikora mu rukundo rw’igihugu. Ni ukuvuga ko ibyo dukora byose bikwiriye kugenda bishyira hamwe byubaka igihugu cyacu”. Prof Kalisa Mbanda akaba yarakomeje agira ati “twibukiranya ko kwiyamamaza ari ukwivuga ibigwi,…
SOMA INKURU