Rayons Sports irahumuriza abakunzi bayo


Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Itangishaka Bernard King akigera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama avanye na Rayon Sports muri Algeria yijeje abafana b’iyi ikipe ko amafaranga bazabona kuri Diarra biteguye kuyaguramo abandi bakinnyi bakomeye kugira ngo bazibe icyuho bamwe mu bakinnyi bayivuyemo basize.

Abafana ba Rayon Sports barahumurizwa

Yagize ati: Amafaranga bazaduha n’ibihumbi makumyari na bitanu ariko hari andi asigaye bazaduha hafi ibihumbi bitanu by’amayero. Ubwo rero ni ukuvuga ko muri ayo ngayo tuzagerageza kuba twaguramo abandi bakinnyi. Turashaka kuba twaguramo abakinnyi b’abanyamahanga byibura batatu cyangwa bane kugira ngo tuzibe icyuho cyari gihari.”

Ni nyuma y’umukino wa kane mu matsinda ya Caf Confederations Cup Rayon Sports yanganyijemo 1-1 na USM Alger rutahizamu w’umunya-Mali wari umaze igihe akinira Rayon Sports ku busatirizi yahise agurwa n’ikipe yitwa CA Bordj Bou Arréridj ikina icyiciro cya mbere muri Algeria, bivugwa ko iyi kipe yamutanzeho agera ku bihumbi 25 by’amadorali y’America angana n’amafaranga asaga miliyoni 21y’u Rwanda hamwe n’andi 5000 by’amayero bazatanga nyuma ni ukuvuga miliyoni 5 zirengaho make y’amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga azagurwa rutahizamu Diarra wakiniraga Rayon Sports azifashishwa kugura abandi bakinnyi

Uretse Diarra waguzwe,  Rayon sports ishobora gutakaza abandi bakinnyi bayo barimo Pierrot we wamaze gutangariza ubuyobozi bw’iyi ikipe ko azigendra ,Usengimana faustin wagiye muri Qatar nawe ntiyizewe ukongeraho abakinnyi nka Bakame wirukanwe,Djabel ushakwa na As Kigal n’abandi barangije amasezerano batarayongera.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.