Ingabo “RDF” ziracyakomeje ibikorwa byo gufasha abaturage mu itarambere


Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF)  bwatangaje ko ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’abaturage bizarangira hagati muri Nzeri, muri icyo gihe hakazitabwa byihariye ku bikorwa birebana n’ubwubatsi ndetse n’ubuhinzi, mu gihe ubusanzwe byagombaga kurangirana n’uwa 31 Nyakanga, bitewe n’impamvu zinyuranye zatumye intego zimwe zitagerwaho akaba ariyo mpamvu bigikomeje.

Bimwe mu byatumye ibikorwa bya RDF bitarangira ku gihe cyateganyijwe harimo imvura ikomeye yaguye mu minsi ishize ndetse n’igihe cyanyuzemo hagati y’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, kuko u Rwanda muri Nyakanga rwinjiye mu mwaka wa 2018/2019.

Gahunda za RDF mu bijyanye no kubakira abaturage

RDF yavuze ko kongera igihe cy’ibikorwa byabo mu iterambere ry’abaturage bizatuma yo n’abafatanyabikorwa barushaho kwita ku bikorwa by’ubutabazi mu bwubatsi bw’inzu n’ubuhinzi. Yakomeje itangaza ko kubaka inzu bizagabanya umubare w’abaturage badafite aho batuye by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo bagizweho ingaruka n’imvura nyinshi iheruka.

Mu bijyanye no kubaka inzu, RDF yari yiyemeje kubaka inzu 3635, gusa kugeza ku wa 31 Nyakanga inzu 747 zari zitaratangira, 309 ziri gukorerwa umusingi, 1008 ziri kuzamurwa, 205 ziri gusakarwa mu gihe 866 zari zirangiye.

Mu kubaka amashuri RDF yateganyaga 125 ariko kugeza ku wa 31 Nyakanga, 14 yari ari kuzamurwa, 103 ari gusakarwa mu gihe umunani ari yo yari arangiye

Ibikorwa bya RDF mu kubaka amashuri ndetse no kubakira abaturage biracyakomeje

Uko ibikorwa bya RDF mu bijyanye n’ubuzima bihagaze

Mu bikorwa RDF igeza ku baturage bijyanye n’ubuvuzi, byo byasojwe ku wa 31 Nyakanga 2018 nk’uko byari byiyemejwe mbere, bigeze ku ntego ya 83.7% bitewe n’ibibazo bijyanye n’ingengo y’imari. Imibare ya RDF igaragaza ko kugeza kuwa 31 Nyakanga 2018, yari imaze kuvura ku buntu abaturage 77,309 mu 113000 yari yiyemeje, bihwanye no kuba yarageze ku ntego kuri 68.4%.

Gusa muri uru rwego rw’ubuvuzi, bitewe n’indwara yavurwaga hari aho intego yagezweho 100% kuko nko mu kubaga abafite ibibazo by’amenyo hateganywaga 200 habagwa 1171 bingana no kugera ku ntego kuri 586%; naho ku bijyanye n’ingingo (Orthopedics) hatangwa ubuvuzi ku 156% no kubaga 152%; naho kuvura indwara z’abagore biba 76.1% mu gihe kuzibaga byari 44.3%.

Ibikorwa bya RDF mu kuvura abaturage ku buntu byageze ku ntego biheye

Muri ibyo bikorwa kandi RDF yasiramuye abagabo 40,390 hakoreshejwe uburyo bw’impeta no kubaga, mu gihe yateganyaga 30,000, bingana no kugera ku ntego ku 135%.

Uko ibikorwa bya RDF byagenze mu bijyanye n’ubuhinzi

Intego RDF yari yihawe mu bikorwa by’ubuhinzi yagezweho hejuru y’intego yari yihawe ariko izakomeza hagamijwe gutegurira ubutaka buhagije mu gihembwe cy’ihinga A, binyuze mu kwifashisha imashini.”

Intego ijyanye n’ubuhinzi yagezweho 110.7% kuko RDF yari imaze gutunganya hegitari 4995.9 mu gihe yari yariyemeje hegitari 4511.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.