Zari yahishuwe uwo abona nk’umugabo mwiza


Mu gihe abantu benshi bari basanzwe bazi ko umunyamideli w’umuherwe Zari Hassan akunze gushakana n’abagabo b’abakire, kuri ubu uyu mugore yahishuye ko yigeze guteretwa n’abasore b’abakene cyane, ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro yagiranye na “NBS”, aho yavuze ko hari abasore badafite amafaranga bamuterese cyera mbere yo guhura na Ivan Ssemwanga ndetse na Diamond, akaba yaranashimangiye ko icy’ingenzi atari ubutunzi ahubwo ngo bisaba ko abantu bahura bahuje maze bagakundana.

Zari kuri we umugabo mwiza si ufite amafaranga ni ufite urukunda

Yagize ati:”umuntu aba akeneye umuntu umutega amatwi, ntabwo amafaranga ari ngombwa cyane,njye nari nsanzwe mfite amafaranga, ndetse nananyuze mu buzima buciriritse ntacyo wambeshya rero, kubera urukundo nakundanye n’abasore bari abakene.”

Nyuma yo guhemukirwa mu rukundo na Diamond, Zari yemeje ko atarafata indi gahunda yo gushaka undi mugabo

Zari akaba yakomeje avuga ko kuri ubu atiteguye guhita agira undi mugabo aha umutima we nyuma y’igikomere yatewe na Diamond, yagize ati “wenda mu mwaka utaha nibwo nzareba ko nashaka undi mugabo,ariko kuri ubu ndacyabitekerezaho”.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment